Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, akaba Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Umuhanzi yishimiye ubutumire bwa Yago Pon Dat, wamurarikiye kwitabire igitaramo azamurikiramo album ye yise ‘Suwejo’ ndetse avuga ko aribwo bwa mbere umuhanzi amutumiye ngo yitabire igitaramo cye.
Minisitiri Dr Utumatwishima yatangaje ibi abinyujije ku rubuga rwe rwa X aho yagaragaje ko yishimiye kuba uyu muhanzi yamutumiye mu gitaro cye, ndetse akaba ari we muhanzi wa mbere umutumiye kuva Minisiteri y’Urubyiruko yahabwa inshingano zo guteza imbere ubuhanzi. Dr Utumatwishima yasabye abamukurikira gutangira imyiteguro bakajyana na we mu gitaramo Yago azakorera muri Camp Kigali ku wa 22 Ukuboza 2023.
Abinyujije kuri X yagize ati “Kuva Minisiteri y’Urubyiruko yakwakira iterambere ry’umuhanzi, umuhanzi wa mbere untumiye kwitabira igitaro cye ni Yago. Yabaye umuhanzi mushya w’umwaka mu bihembo bya isango, afite indirimbo ya Gospel yitwa Suwejo. Tuzajyane.”
Iki gitaramo cya Yago azamurika umuzingo we wa mbere yise “Suwejo” biteganyijwe ko azaba ari kumwe n’abahanzi barimo Bushali, Aline Gahongayire, Niyo Bosco, Chriss Eazy, Kirikou Akili, Double Jay na Levixone. Iki gitaramo kizayoborwa na MC Anita Pendo mu gihe MC Dj Phil Peter azaba ari kuvanga imiziki.
Itike ya make ni 5000 Frw, ayisumbuye ni 10.000 Frw, VIP ni 20.000 Frw mu gihe VVIP yagizwe 50.000 Frw. iki gitarmo kizaba ku wa 22 Ukuboza 2023, kizabera Camp Kigali.