Tariki ya 1 Ukwakira ni umunsi ngarukamwaka wo Gukunda igihugu. Ni umunsi Abanyarwanda bazirikana akazi gakomeye Inkotanyi zakoze maze bakarushaho gukunda igihugu no kucyitangira. Minisitiri w’Urubyiruko, Utumatwishima Abdallah, yifurije umunsi mwiza urubyiruko anabagenera ubutumwa.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa X, Minisitiri Utumwatwishima yabwiye urubyiruko ibintu bitatu by’ingenzi ati “Dukomeze dufatanye, dukorera hamwe nk’uko Inkotanyi zabiharaniye. Dukomeze dufatanye guhanga umurimo kandi turangirana amahirwe yo gutera imbere. Dufatanye guhangana n’abarwanya ibyo twagezeho.”
Uyu ni umunsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda aho buri munyarwanda wese asabwa kuzirikana icyo gukunda igihugu bivuze kuri we ubwe no mu mibanire n’abandi. Gukunda Igihugu ni indangagaciro ikomeye cyane yazahuye u Rwanda mu bihe bikomeye rwanyuzemo.