Nyuma y’uko Umukuru w’Igihugu cya DRC, Felix Antoine Tshisekedi yatangaje ko ashaka gutera u Rwanda, Ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda burahumuriza Abanyarwanda, bubasaba kudakangwa n’ibimaze iminsi bivugwa n’abayobozi ba DRC bifuza gutera u Rwanda, RDF yahumurije Abanyarwanda ibabwira ko iri maso kandi idapfa gukangwa n’amagambo kuko yanyuze mu bikomeye kurushaho.
Tshisekedi usanzwe ukunda kuvuga u Rwanda nabi yongeye kujya abishimangira ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamariza manda ya kabiri, aho yijeje abaturage ko naramuka yongeye gutorwa, azasaba uburenganzira Inteko Ishinga Amategeko, ubundi ikamuha uburenganzira agatera u Rwanda, kandi ibi byose akazabikora yibeye i Goma ndetse akarasa umujyi wa Kigali.
Ibi byatangajwe n’Umuvugizi Wungirije wa RDF, Lt Col Simon Kabera, ubwo yagiranaga ikiganiro n’Ikigo cy’Itangazamakuru cyagarukaga ku mutekano w’u Rwanda, yabwiye Abanyarwanda ko imvugo nkizi ntawe zagakwiye gutera ubwoba kuko RDF ihagaze neza ntaho wamenera ngo utere u Rwanda. Ati “Ibyo twanyuzeno ntabwo turi abo gukangika, twifitiye icyizere gihagije cyo kurinda umutekano w’abaturage, nkababwira nti ‘ni ibisanzwe batekane rwose’.”
Ubutegetsi bwa RDC bukomeje gufasha umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ndetse ukaba ugitinyuka kugerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Lt Col Simon Kabera yavuze ko intego z’uyu mutwe ndetse na Leta ya RDC zidashobora kugerwaho, ahubwo ibyo bagenda batangaza nta munyarwanda byagakwiye guhagarikira umutima.
Yagize ati “Nta gahunda bafite ifatika uretse gutekereza kuza gukora Jenoside gusa. Bityo umuntu udafite intego ntabwo yagutera ubwoba, twe dufite intego yo kurinda abaturage. Amagambo si ubwa mbere avuga, kuko yaravuzwe cyera mu ntambara yo kubohora igihugu, ariko ntibyatubujije kugera ku ntego yo kugira igihugu gitekanye.”
Aya magambo siwe muyobozi wa mbere uyatangaje kuko na Perezida Paul Kagame yabivuzeho ubwo yari mu birori bisoza umwaka byabaye mu mpera z’iki cyumweru, aho yavuze ko u Rwanda rwanyuze muri byinshi ku buryo rutapfa gukangwa n’imvugo nka ziriya. Ati “Icyo tutazi ni iki se? aho ho gushwanyagurika twarahageze turahazi, ahubwo bizaba kubatekereza kugira gutyo.”
Umukuru w’u Rwanda yagarutse ku bamubwira ko imvugo ya Tshisekedi yari igamije kureshya Abanyekongo ngo bongere bamutore, we yavuze ko atari ko abibona ahubwo ngo akwiye guhora yiteguye kugeza igihe azabonera ibimenyetso ko atari byo yavugaga koko.