banner

Ubutumwa u Rwanda rwageneye Abarundi bari mu Rwanda n’Abanyarwanda bari mu Burundi

Kuva ku wa 11 Mutarama 2024, u Burundi bwafunze imipaka yose ibuhuza n’u Rwanda, nyuma yo kurushinja gufasha umutwe wa RED-Tabara. Mu butumwa Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yageneye Abarundi bari mu Rwanda yababwiye ko bakwiye gutuza kuko u Rwanda rutafunze imipaka nk’igihugu cyabo.

Muri ubu butumwa Alain Mukuralinda yavuze ko Abarundi bakwiye gutuza kuko nta kibazo bazahura nacyo mu Rwanda. Ati “Mpumurize Abarundi baba hano mu Rwanda, baryame, baruze, bakore akazi kabo, ushaka kuhaguma ahagume, ushaka gutaha atahe kuko u Rwanda ntirwafunze umupaka ariko ntihagire ugira ikibazo cyangwa se ngo ahungabane hano mu Rwanda.”

Yakomeje avuga ko ku Banyarwanda bari mu Burundi, iki gihugu kigomba kubafasha gutaha. Ati “Bakore intonde zabo, niba batabakeneye ntibikuraho inshingano za Guverinoma y’u Burundi, kubahiriza umutekano w’Abarundi n’abanyamahanga bose bari ku butaka bw’u Burundi. Ni inshingano za Guverinoma y’u Burundi ndetse ni inshingano zo mu rwego mpuzamahanga ntabwo ishobora kuzigurutsa.”

Inkuru Wasoma:  Gasabo: Ikigo cy’amashuri cyibwe ibitabo 1000 mu buryo buteye urujijo

Ni inshingano z’azo rero bityo niba babirukanye bagomba kubaherekeza, kubashakira amayira mu buryo bwose butekanye ku buryo bagenda bakagera ku mupaka, bagasubira mu bihugu byabo mu mahoro. Kuko si u Rwanda rurabikora rugiye mu kindi gihugu, nta n’ubwo byanashoboka nta n’ubwo Guverinoma y’u Burundi yabyemera, bagomba kumenya umutekano wabo kuko Abanyarwanda baramutse bagize icyo baba, nib o babibazwa.

Ibi abitangaje nyuma y’aho igihugu cy’u Burundi cyafashe umwanzuro wo gufunga imipaka yose ibahuza n’u Rwanda, bikurikiye amagambo yagendaga avugwa na Perezida Ndayishimiye mu mpera z’umwaka ashinja u Rwanda gufasha umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bwe.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved