Ubutumwa u Rwanda rwasohoye rusubiza amagambo Ndayishimiye yavugiye i Kinshasa

Guverinoma y’u Rwanda yashize hanze itangazo rivuga ko ibabajwe n’amagambo ‘rutwitsi’ yakoreshejwe na Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye ivuga ko kandi atari amagambo yagakwiye kuvugwa n’umuntu uri ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Aya magambo yayatangaje ku wa 21 Mutarama 2024 i Kinshasa ubwo yari yitabiriye umuhango w’irahira rya Tshisekedi mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko rusaga 500. Muri iri tangazo u Rwanda rukomeza ruvuga ko nka Perezida Ndayishimiye uri mu mwanya wo kureberera inyungu z’urubyiruko, amahoro n’umutekano mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe atari akwiye gushinja u Rwanda ibirego bidafite ishingiro.

Guverinoma y’u Rwanda yagize iti “gushinja u Rwanda ibirego bidafite ishingiro kandi bikongeza urwango rw’amacakubiri mu Banyarwanda ndetse bihungabanya amahoro n’umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari. Abanyarwanda bakomeje gukorana umwete mu kunga ubumwe no guhamya iterambere ry’Igihugu. Urubyiruko rw’u Rwanda rwabyaje umusaruro aya mahirwe, kandi rukomeje kugira uruhare runatanga umusanzu mu kubaka ahazaza heza.”

Leta y’u Rwanda yasoje ivuga ko idafite inyungu na nke mu kuba yagirana amakimbirane n’abaturanyi, kandi ko izakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa bayo yaba abo mu karere ndetse no hanze yako mu gukomeza kubumbatira ituze no kubaka iterambere.

Aya magambo Perezida w’u Burundi yayavuze ku Cyumweru tariki 21 Mutarama 2024, ubwo yatanga ikiganiro imbere y’urubyiruko rurenga 500 rwari ruteraniye i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yavuze kandi ko abaturage bo mu karere babanye neza, ngo ariko ikibazo kiri kuri bamwe mu bayobozi babi, ari na ho yahereye avuga ko n’Abanyarwanda bakeneye kubohorwa.

Imvugo nk’iyi ije ikurikira ibirego aherutse gushinja u Rwanda ko rufasha umutwe wa RED-Tabara uherutse kugaba igitero mu Gihugu cye, ibi ari byo byabaye intandaro yo gufunga imipaka ihuza igihugu cy’u Burundi n’u Rwanda.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved