Ubuyobozi bushya bwa Siriya bwasabye umuryango mpuzamahanga kugira uruhare mu guhagarika ibitero bya Israeli, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’itsinda rya Hayat Tahrir al-Sham (HTS), Abu Mohammed al-Julani.
Mu kiganiro cyatambutse kuwa Gatandatu kuri Syria TV ikorera i Istanbul, Ahmad al-Sharaa, uzwi ku izina rya gisirikare nka al-Julani, yavuze ku byerekeye Israeli ku nshuro ya mbere kuva yafata ubutegetsi muri Siriya. Yavuzeko Israeli irigukora ibikorwa bigamije guhungabanya ubusugire bwa Siriya.
Inyeshyamba za HTS zafashe ubutegetsi nyuma yo gutsinda ingabo za Assad
Izi nyeshyamba ziyobowe na HTS zatangije ibitero bikomeye ku ngabo za Siriya mu kwezi k’Ugushyingo, zifata imijyi ikomeye ndetse zinafata Damascus. Ibi byateje ihungabana rikomeye mu ngabo za leta, bituma Perezida Bashar al-Assad ahungira mu Burusiya, aho yahise ahabwa ubuhungiro.
Al-Julani yavuze ko impamvu z’ibikorwa bya Israeli “zidafite ishingiro” kandi ko ibyo bitero “bidakwiye kwihanganirwa.” Yavuze ko Israeli yarenze imbibi z’ubwumvikane, ibintu bishobora guteza umwuka mubi mu karere.
Ibitero bya Israeli ku bikorwaremezo bya gisirikare muri Siriya
Mu cyumweru gishize, Israeli yatangije igitero gikomeye bivugwa ko cyibasiye ububiko bw’intwaro n’ubwato bwa gisirikare byahoze ari iby’ingabo za Assad. Ingabo za Israeli zikomeje no kuguma mu gice cya Siriya kiri mu nshingano za LONI, zivuga ko ari “agace k’ubwirinzi” mu majyepfo ya Siriya hagamijwe gukumira ibikorwa by’iterabwoba.
Mu kiganiro kuri Channel 4 kuwa Gatatu, umuvugizi wa HTS ntiyamaganye ibitero bya Israeli mu buryo bweruye, ariko yasabye ko “buri wese yubaha ubusugire bwa ‘Siriya nshya.’”
Ibi byose bibaye mu gihe ubuyobozi bushya bwa Siriya buvuga ko bukomeje gushaka amahoro mu karere ndetse no gushimangira ubusugire bw’igihugu.