Kayitesi Josiane w’imyaka 25 y’amavuko, wari umwarimukazi kuri GS Karubungo yitabye Imana aguye mu Bitaro bya Kiziguro, azize ikinini cyica imbeba yari yanyoye, bikaba byaramenyekanye bitewe n’uko cyamunukagaho ubwo yajyanwaga kwa muganga.
Aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhura, Nayigizente Gilbert, aho yanavuze ko nyakwigendera yitabye Imana ku wa 22 Mata 2024, ndetse ku munsi wakurikiyeho agahita ashyingurwa.
Gitifu Nayigizente avuga ko kugeza na nubu urupfu rw’uyu mwarimukazi rwababereye amayobera, kuko nta makimbirane yari asanzwe afitanye n’umugabo we cyangwa umuryango we. Ati “Yafashe ikinini cy’imbeba barabimenya bamujyana ku kigo Nderabuzima cya Muhura, bamwohereza ku bitaro i Kiziguro. Ntiwavuga ko umugabo ari we wakimuhaye kuko bari kumwe ariko na we ubwe yaravugaga mbere y’uko ashiramo umwuka, kandi nta kibazo yigeze avuga cyamuteye kunywa icyo kinini.”
SP Hamdun Twizeyimana, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yavuze ko nta byinshi yavuga kuri uru rupfu, kuko inzego z’umutekano n’iz’ubugenzacyaha zirimo gukora iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye uku kwiyambura ubuzima k’umukobwa wari ukiri muto.
Icyakora, SP Twizeyimana yavuze ko Kayitesi yari asanzwe aba iwabo ariko afite umusore babyaranye baturanye, ku buryo hari igihe babaga babana ubundi bagatandukana buri wese agasubira iwabo. Ati “Yabanaga n’ababyeyi be. Afite umuhungu babyaranye rimwe na rimwe babaga babana ubundi bagatandukana agasubira ku babyeyi be. Nta makuru n’amwe araboneka aganisha ku rupfu kuko n’ababyeyi be bavuga ko nta mpamvu n’imwe igaragara yatuma yiyahura.”
Yakomeje agira inama abaturage abasaba kutihererana ibibazo, ahubwo bagashaka abo baganira nabo cyangwa se bagashaka inzira bakemuramo ibyo bibazo bitabaye ngombwa ko umuntu yiyambura ubuzima kandi gukomeza kubaho bishoboka.