Ubuyobozi bwashakiye aho kuba umuryango uba muri shitingi urabyanga

Umugabo witwa Musabyimana Emmanuel w’imyaka 63 y’amavuko n’umuryango we, bo mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Ruhango bamaze igihe batuye muri shitingi nyuma yo guterezwa cyamunara imitungo yabo, banze kuyivamo ngo bimukire mu nzu nziza Ubuyobozi burimo kubakodeshereza.

 

Aba batuye mu mudugudu wa Nyamaganda mu kagali ka Mubuga, imitungo bari batunze yatejwe cyamunara na SACCO Terimbere Shyogwe, nyuma y’uko yari yabahaye inguzanyo ariko bakananirwa kuyishyura. Ubuyobozi bw’umurenge bwegereye uyu muryango ubasaba ko wava muri shitingi bakimukira mu nzu mu gihe bagikurikirana ikibazo cyabo, ariko barabyanga bavuga ko bashaka kwigumira muri shitingi.

 

Musabyimana yagize ati ” Ariko se iyo nzu barayimpatira kubera iki, bo bayigiyemo? Njyewe nibandeke nibereye hano muri shitingi yanjye.”

 

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Shyogwe, Nsengimana Oswalidi yavuze inzego z’ibanze zafashe umwanzuro w’uko aba baba muri shitingi ziri bubakuremo ku gahato, kuko ngo bigometse. Ati “Ntabwo ubuyobozi bwakwemera ko akomeza kuba muri iriya shitingi, nubwo wenga agaragaza ubushobozi bukeya, ariko agomba kuvamo akagira ahandi hantu ashyirwa, gusa impungenge zihari ni uko nawe atumva ko gushyirwa ahantu heza ari inyungu ze.”

 

N’ubuyobozi bw’umudugudu nabwo bwavuze ko nyuma yo kujyana n’umurenge ku nzu bashaka gukodeshereza Musabyimana n’umuryango we, yabyanze akavuga ko ngo ashaka gukomeza kuba muri shitingi kugera igihe ikibazo cye n’umurenge SACCO kizakemukira.

 

Musabyimana kugira ngo aterezwe cyamunara, byaturutse ku nguzanyo ya miliyoni ebyiri yatse muri SACCO bimunanira kwishyura ku gihe, hanyuma SACCO iza kumurenga mu rukiko, bamutegeka ko bitarenze tariki 30 Ukwakira 2022 azaba amaze kwishyura SACCO 3,583,893frw akubiyemo umwenda remezo, inyungu zisanzwe, n’inyungu z’ubukerererwe, hanyuma akishyura n’andi mafaranga 80,000frw harimo ay’ikurikirana rubanza.

 

SACCO yabwiye Tv1 dukesha iyi nkuru ko yafashe umwanzuro wo gutereza cyamunara Musabyimana nyuma yo kumugoragoza, amaze kwishyura gusa 1,366,500frw, ishaka umuhesha w’inkiko ateza cyamunara ingwate yari yatanze zigizwe namazu ndetse n’isambu.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.