Mu Karere ka Ruhango mu Rwunge rw’Amashuri (GS) indangaburezi nyuma y’uko abanyeshuri 70 barwariye rimwe indwara y’ibicurane, ubuyobozi bw’Akarere burabahumuriza, bukavuga ko iyi ari indwara isanzwe atari icyorezo nk’uko hari benshi batangiye kubikeka.
Ibi bitangajwe nyuma y’uko bimenyekanye ko abanyeshuri b’iki kigo barwaye iyi ndwara mu gihe cy’iminsi ibiri, aho umunyamakuru yababonye ku Kigo Nderabuzima cya Kibingo. Icyakora n’ubwo aba banyeshuri bavuga ko barwaye ibicurane bajya gufatwa baribwaga umutwe ndetse bagacika intege.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, giherutse gutangaza ko ibicurane biriho ubu atari icyorezo nk’uko bamwe babikeka ndetse ko atari COVID-19 yagarutse, ahubwo ko ari ibisanzwe biterwa n’uko ikirere kimeze muri iki gihe.
Aba banyeshuri barwaye bavuga ko ubuyobozi bw’Ishuri bwemereye buri wese wafashwe kujya kwivuza kugira ngo hatagira abaremba. Umwe yagize ati “Habanje gufatwa bakeya muri twe, abo ni bo bagiye banduza bagenzi babo.”
Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ruhango, Mukangenzi Alphonsine yavuze ko arebye ibimenyetso byaba banyeshuri barwaye, asanga atari icyorezo nk’uko abenshi bari kubikeka. Ati “Bafite ibimenyetso by’ibicurane, ku buryo bafungana binyuze mu nzira y’ubuhumekero, nta kindi kibazo kidasanzwe.”
Mukangenzi avuga ko iki kigo cyigamo abanyeshuri 1,500 bityo kuba harwaye abanyeshuri 70 nta gikuba cyacitse.