Ubuzima bubabaje bw’umugabo ubaye mu kigega cy’amazi imyaka 8

Umugabo witwa Nzabarinda Straton uri mu kigero cy’imyaka 35 y’amavuko, atuye mu ishyamba rya Ruhanga riri mu kagali ka Bwiza mu murenge wa Ndera mu karere ka Gasabo, akaba atuye mu kigega cy’amazi. Abaturage batuye muri aka gace bavuga ko bamaze imyaka isaga 8 bamubona ataha mu kigega cyahoze ari icy’amazi agasenyaho kugira ngo abone aho azajya yinjirira.

 

Umwe mu baturiye aka gace k’ishyamba, aganira na TV1 dukesha iyi nkuru yavuze ko uyu Nzabarinda ameze nk’umuntu ufite ikibazo cyo mu mutwe, kubera ko ubwo bene wabo basigajwe inyuma n’amateka babanaga muri ako gace, ubwo bimurwaga bakajya gutuzwa mu kagali ka Cyaruzinge kari muri uyu murenge, we yahisemo kwisigarira muri iki kigega.

 

Abamuzi bakomeza bavuga ko ashobora kuba afite ibibazo byo mu mutwe, kubera ko atunzwe no gutoraguzwa ibiribwa byajugunywe mu myanda mu masoko atandukanye, ikirenze ibyo n’aha mu ishyamba atuye hakaba havugwa kuba inyamaswa z’inkazi hakaba hashobora gushyira ubuzima bwe mu kaga.

 

Nkusi Fabien, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ndera, yavuze ko abo mu muryango wa Nzabarinda bose bimurwa yajyanye na bo, gusa nyuma ngo bakajya bamubona azerera batazi aho ataha, ariko ubwo bamenye aho ataha bagiye kumushakisha bamujyane nibiba ngombwa babanze bamujyane no kumuvuza.

 

Uretse uburwayi bwo mu mutwe, ubwo umunyamakuru yasuraga uyu mugabo yasanze arembye cyane kandi na we abyemera avuga ko amerewe nabi kandi nta bwisungane mu kwivuza agira, ibi bikaba bivuze ko mu gihe hatagize igikorwa mu maguru mashya uyu mugabo ashobora kuzapfira no muri iki kigega ntihazagire ubimenya kubera ko yibana wenyine.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.