Ubuzima bushaririye bw’abana bavutse ku gufatwa kungufu kwa ba Nyina muri Jenoside yakorewe Abatutsi #kwibuka30

Mu minsi 100 gusa, Abatutsi barenga miliyoni 1 barishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abagore n’abakobwa bagera ku bihumbi 25 bafashwe kungufu, ndetse abana bagera ku bihumbi 20 bavutse muri izo nda z’aba bagore n’abakobwa bafashwe kungufu.

Nyuma yo kuvuka kw’aba bana babyawe batarateganijwe, ndetse bakavuka ba Nyina bafashwe kungufu, byatumye bamwe bahura n’ubuzima bukakaye cyane kubwo kwangwa n’ababyeyi babo.

ANGEL NA JAQUELINE

Angel na Nyina bari kumwe nyuma yo kumwakira nk’umwana we

Uyu ni Angel! ubwo yari afite imyaka 11 Nyina umubyara yashatse kumwica. Angel mu mwaka wa 2017 yaganiriye n’ikinyamakuru washingtonpost atangaza ko ubwe yibuka neza Nyina amuha uburozi bw’imbeba ngo anywe apfe amubwira ati “Bunywe” ariko agasakuza cyane kugeza ubwo abaturanyi baje kumutabara.

Ibyo byabaye mu myaka 10 ya mbere y’uko aganira n’itangazamakuru, ariko kuri iyo nshuro uwo mubyeyi washatse kumwica yari kumwe na we babanye ubuzima bwiza ndetse ubona amwitayeho cyane.  Nta yindi mpamvu yabiteraga ni uko Angel ari mu bana bavutse ku babyeyi bafashwe kungufu muri Jenoside, byumvikane ko ba Se ari abicanyi b’icyo gihe.

Kubera ko icyo gihe u Rwanda rwari ruvuye mu gihe cy’icuraburindi, ubukene, kubura ubushobozi ndetse no guhungabanywa n’ibyabaye ku miryango y’Abarokotse Jenoside, wasangaga abana bavutse muri ubwo buryo bahura n’ibibazo bikomeye cyane birimo kuvukana indwara zirimo n’Agakoko gatera SIDA, kutajya mu mashuri kubera kubura ubushobozi n’ubundi buzima bukakaye.

Gusa iyo ntabwo ari inkuru yose! Dara Kay Cohen, ni umuporofeseri muri kaminuza ya Harvard akaba n’Umushakashatsi ku makimbirane aturuka ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina, yagize ati “Hari ubwo wumva inkuru ukumva abantu bose bameze nk’abatakiri mu buzima ari ukubona bagenda gusa, ariko iyo uganiriye na bo uba wumva hari icyizere cy’ubuzima buzaza no kwiyakira.”

Inkuru Wasoma:  Perezida Paul Kagame yoherereje impano Diomaye Faye watsindiye kuyobora Senegal - AMAFOTO

Angel muri 2017 yari afite imyaka 22, yavukanye agakoko gatera SIDA akaba afata imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA ku nkunga ya Leta y’u Rwanda. Icyo gihe aganira n’itangazamakuru yari arangije amashuri yisumbuye arimwo kwitegura gutegura neza ahazaza he.

Angel ubwo yajyaga kumenya uwo ari we wa nyawe, nyina Umubyara Jaqueline yamubwiraga ko atari umwana we. Yagize ati “ubwo mama yashakaga kugira aho ajya nkamusaba kumuherekeza, yarabyangaga ahubwo akamfungirana mu nzu. Nta nubwo yanyemereraga kuba nakina n’abandi bana.”

Ku ruhande rw’uyu mubyeyi, baganira n’itangazamakuru yibukaga ibyahise amarira akamurenga, kubera ko mbere ya Jenoside yari umubyeyi w’abandi bana batari Angel.  Abana be b’abakobwa bigaga mu mwaka wa kane n’uwa gatandatu, aho abana be bakundaga kumubwira ko bakunda gutotezwa ku mashuri aho biga kubera ko ari Abatutsi, ndetse Jaqueline ubwo Jenoside yatangiraga, yari mu nzira ajya i Kigali kubashakira ikindi kigo cyo kwigaho ngo abakize iryo hohoterwa.

Ubuyobozi bwariho nibwo bwahise butangiza Jenoside, abaturanyi bica abaturanyi babo, abakorana mu kazi bica abo bakorana, icyo gihe nibwo Jaqueline baje kumusanga yihishe mu kigo cy’Abihayimana ubundi bamufata kungufu. Ubwe yibuka arimo kurira asenga Imana ngo imufashe yipfire.

Nyuma y’amezi atatu ubwo Ingabo za FPR zabohoraga igihugu, Jaqueline yari aho ngaho muri Kigali, Umugabo we n’abana babiri bo bari barishwe. Ifatwa kungufu rye ryamuviriyemo kwandura agakoko gatera SIDA ndetse n’umwana yari atwite (Angel) nawe biba uko.

Uyu mubyeyi yigeze gufata isabune ayivanga na ‘produit’ yo mu misatsi kugira ngo Angel abinywe nk’uburozi, ndetse na we ngo babisangire ubundi bave kuri iyi si, ariko aho gupfa byarangiye babirutse ubuzima bwabo burakomeza. Si ibyo gusa kuko uyu mukobwa we Angel yaramufataga akamukubita, gutyo gutyo kugeza ubwo mu mwaka wa 2007 batangiye kuganirizwa ku nkunga y’ikigo Rwanda Foundation (Cyanasabye ikinyamakuru washingiton post gukoresha izina rimwe ryabo gusa ku bw’umutekano wabo).

Inkuru Wasoma:  Abasenateri banenze imikorere ya WASAC

Uwo muryango wari urimo n’abandi babyeyi wafashije Jaqueline guhinduka akaba Umukristo ndetse uko aganirizwa n’iminsi ikicuma niko yaje kwiyumvamwo ko umwana we Angel yaturutse ku Mana. Ndetse uyu muryango wafashije Angel kumurihira amashuri byatumye arangiza ayisumbuye neza na Nyina Jaqueline amufata nk’umwana we noneho.

Muri icyo gihe Angel yari ategereje amanota y’ikizamini cya Leta, gusa yari amaze iminsi atandukanye n’umuhungu bakundanaga mu myaka 5 ishize kuko yashakaga ko bashyingiranwa ariko Angel adashaka kumubwira ko afite agakoko gatera SIDA nk’uko yabibwiye Washington post.

ALBERT NA AGNES

Albert ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yari  arangije amashuri yisumbuye, afite imyaka 21. Nawe ni umwana wavutse mu buryo bwo gufatwa kungufu kwa mama we Agnes.

Agnes yari umukobwa ukiri muto ubwo Jenoside yabaga, umugabo w’umuhutu yaramufashe aramuhisha ngo aticwa ariko amukanga amubwira ko agomba kumubera igikoresho mu mibonano mpuzabitsina kandi yabyanga akamwica. Yanamutegetse ko nashaka gutoroka akamucika nabwo aramwica. Ubwo Jenoside yarangiraga, uwo mugabo yategetse Agnes ko bahungana hanze y’igihugu aho baje kujya Tanzania, Aho yabyariye abana babiri, Albert na murumuna we.

Agnes yaje gucika uwo mugabo agaruka mu gace k’iwabo, abaturanyi bakamubaza bati “Ese abo bana ni ab’abicanyi?” Yaje kubashyira mu kigo cy’imfubyi bombi aho yabashaga kubasura rimwe mu mwaka. Yaje gushakana n’umukunzi we wa kera batangira ubuzima bushyashya.

Gutandukana kwabo byarabashegeshe cyane, cyane Albert. Yagize ati “Mama naramubwiye nti ‘nshaka kubana nawe’ aransubiza ati “Mwana wanjye ndimo kugushakira amafaranga.” Albert ntabwo yari abizi ko yavutse biturutse mu gufatwa kungufu kwa Nyina, kuko yisanze mu bana babuze ababyeyi bombi muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko we kubw’amahirwe yari afite umwe.

Inkuru Wasoma:  Akari ku mutima w'aba bana bo mu kigo cy'ubugeni ku Nyundo bahanze ikirango cya 'Rubavu Nziza'

Yagize ati “Twari abana bagera ku bihumbi 2, buri wese yari afite ibibazo bye, icyo namenye ni uko hari abantu bababaye kundusha.” Ubwo yari afite imyaka 17 yaje kumenya amakuru ya papa we. Uwo mugabo yagarutse mu gihugu arafungwa muri gereza ya Mpanga, iki gihe Albert yibazaga niba yajya kumureba bakabonana. Ati “Byanshenguye umutima kumva ukuntu mama wanjye yabonanye na papa. Ntabwo mufata nk’aho atari umuntu, ndumva nshaka kumubona”

Ubushakashatsi bwakozwe na UNICEF ku ntambara zagiye ziba hirya no hino ndetse n’amakimbirane mu moko, bwagaragaje ko abana benshi cyane bavuka kubwo gufatwa kungufu kwa ba nyina muri ibyo bihe hanyuma ba Nyina bakabica, umubare munini wabo ari wo utajya umenyekana.

U Rwanda ndetse n’indi miryango itegamiye kuri Leta cyane cyane mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bashishikarije abagizweho ingaruka kwakira Urumuri rutazima, ubundi amateka bakayabika ku mutima ariko ntatume baheranwa n’agahinda, muri ubwo hakabamo no kwakira abana benshi bavutse kubwo gufatwa kungufu kwa ba Nyina, no kubabarira muri rusange kubera ko kubabarira ari ‘Urufunguzo rw’ubwigenge.”

Inkuru Wasoma:  Kaminuza y’u Rwanda igiye kongera gutanga mudasobwa ku banyeshuri nyuma y’imyaka 2

Angel muri 2017 yari afite imyaka 22, yavukanye agakoko gatera SIDA akaba afata imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA ku nkunga ya Leta y’u Rwanda. Icyo gihe aganira n’itangazamakuru yari arangije amashuri yisumbuye arimwo kwitegura gutegura neza ahazaza he.

Angel ubwo yajyaga kumenya uwo ari we wa nyawe, nyina Umubyara Jaqueline yamubwiraga ko atari umwana we. Yagize ati “ubwo mama yashakaga kugira aho ajya nkamusaba kumuherekeza, yarabyangaga ahubwo akamfungirana mu nzu. Nta nubwo yanyemereraga kuba nakina n’abandi bana.”

Ku ruhande rw’uyu mubyeyi, baganira n’itangazamakuru yibukaga ibyahise amarira akamurenga, kubera ko mbere ya Jenoside yari umubyeyi w’abandi bana batari Angel.  Abana be b’abakobwa bigaga mu mwaka wa kane n’uwa gatandatu, aho abana be bakundaga kumubwira ko bakunda gutotezwa ku mashuri aho biga kubera ko ari Abatutsi, ndetse Jaqueline ubwo Jenoside yatangiraga, yari mu nzira ajya i Kigali kubashakira ikindi kigo cyo kwigaho ngo abakize iryo hohoterwa.

Ubuyobozi bwariho nibwo bwahise butangiza Jenoside, abaturanyi bica abaturanyi babo, abakorana mu kazi bica abo bakorana, icyo gihe nibwo Jaqueline baje kumusanga yihishe mu kigo cy’Abihayimana ubundi bamufata kungufu. Ubwe yibuka arimo kurira asenga Imana ngo imufashe yipfire.

Nyuma y’amezi atatu ubwo Ingabo za FPR zabohoraga igihugu, Jaqueline yari aho ngaho muri Kigali, Umugabo we n’abana babiri bo bari barishwe. Ifatwa kungufu rye ryamuviriyemo kwandura agakoko gatera SIDA ndetse n’umwana yari atwite (Angel) nawe biba uko.

Uyu mubyeyi yigeze gufata isabune ayivanga na ‘produit’ yo mu misatsi kugira ngo Angel abinywe nk’uburozi, ndetse na we ngo babisangire ubundi bave kuri iyi si, ariko aho gupfa byarangiye babirutse ubuzima bwabo burakomeza. Si ibyo gusa kuko uyu mukobwa we Angel yaramufataga akamukubita, gutyo gutyo kugeza ubwo mu mwaka wa 2007 batangiye kuganirizwa ku nkunga y’ikigo Rwanda Foundation (Cyanasabye ikinyamakuru washingiton post gukoresha izina rimwe ryabo gusa ku bw’umutekano wabo).

Inkuru Wasoma:  Ubuhamya bwa Uwacu Julliene wiciwe ababyeyi muri Jenoside yakorewe abatutsi se azira ko yashatse umututsikazi

Uwo muryango wari urimo n’abandi babyeyi wafashije Jaqueline guhinduka akaba Umukristo ndetse uko aganirizwa n’iminsi ikicuma niko yaje kwiyumvamwo ko umwana we Angel yaturutse ku Mana. Ndetse uyu muryango wafashije Angel kumurihira amashuri byatumye arangiza ayisumbuye neza na Nyina Jaqueline amufata nk’umwana we noneho.

Muri icyo gihe Angel yari ategereje amanota y’ikizamini cya Leta, gusa yari amaze iminsi atandukanye n’umuhungu bakundanaga mu myaka 5 ishize kuko yashakaga ko bashyingiranwa ariko Angel adashaka kumubwira ko afite agakoko gatera SIDA nk’uko yabibwiye Washington post.

ALBERT NA AGNES

Albert ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yari  arangije amashuri yisumbuye, afite imyaka 21. Nawe ni umwana wavutse mu buryo bwo gufatwa kungufu kwa mama we Agnes.

Agnes yari umukobwa ukiri muto ubwo Jenoside yabaga, umugabo w’umuhutu yaramufashe aramuhisha ngo aticwa ariko amukanga amubwira ko agomba kumubera igikoresho mu mibonano mpuzabitsina kandi yabyanga akamwica. Yanamutegetse ko nashaka gutoroka akamucika nabwo aramwica. Ubwo Jenoside yarangiraga, uwo mugabo yategetse Agnes ko bahungana hanze y’igihugu aho baje kujya Tanzania, Aho yabyariye abana babiri, Albert na murumuna we.

Agnes yaje gucika uwo mugabo agaruka mu gace k’iwabo, abaturanyi bakamubaza bati “Ese abo bana ni ab’abicanyi?” Yaje kubashyira mu kigo cy’imfubyi bombi aho yabashaga kubasura rimwe mu mwaka. Yaje gushakana n’umukunzi we wa kera batangira ubuzima bushyashya.

Gutandukana kwabo byarabashegeshe cyane, cyane Albert. Yagize ati “Mama naramubwiye nti ‘nshaka kubana nawe’ aransubiza ati “Mwana wanjye ndimo kugushakira amafaranga.” Albert ntabwo yari abizi ko yavutse biturutse mu gufatwa kungufu kwa Nyina, kuko yisanze mu bana babuze ababyeyi bombi muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko we kubw’amahirwe yari afite umwe.

Inkuru Wasoma:  Perezida Paul Kagame yoherereje impano Diomaye Faye watsindiye kuyobora Senegal - AMAFOTO

Yagize ati “Twari abana bagera ku bihumbi 2, buri wese yari afite ibibazo bye, icyo namenye ni uko hari abantu bababaye kundusha.” Ubwo yari afite imyaka 17 yaje kumenya amakuru ya papa we. Uwo mugabo yagarutse mu gihugu arafungwa muri gereza ya Mpanga, iki gihe Albert yibazaga niba yajya kumureba bakabonana. Ati “Byanshenguye umutima kumva ukuntu mama wanjye yabonanye na papa. Ntabwo mufata nk’aho atari umuntu, ndumva nshaka kumubona”

Ubushakashatsi bwakozwe na UNICEF ku ntambara zagiye ziba hirya no hino ndetse n’amakimbirane mu moko, bwagaragaje ko abana benshi cyane bavuka kubwo gufatwa kungufu kwa ba nyina muri ibyo bihe hanyuma ba Nyina bakabica, umubare munini wabo ari wo utajya umenyekana.

U Rwanda ndetse n’indi miryango itegamiye kuri Leta cyane cyane mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bashishikarije abagizweho ingaruka kwakira Urumuri rutazima, ubundi amateka bakayabika ku mutima ariko ntatume baheranwa n’agahinda, muri ubwo hakabamo no kwakira abana benshi bavutse kubwo gufatwa kungufu kwa ba Nyina, no kubabarira muri rusange kubera ko kubabarira ari ‘Urufunguzo rw’ubwigenge.”

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved