banner

Ubuzima bushaririye bw’uwatewe inda n’Interahamwe atazi muri Jenoside

Kampire Consolée w’imyaka 63 utuye mu Mudugudu wa Makambi, Akagari ka Karenge, Umurenge wa Rwimbogo, Akarere ka Rusizi, aracyazongwa n’ibikomere by’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 byamukurikiranye kugeza n’uyu munsi nyuma yo gufatwa ku ngufu n’Interahamwe atamenye ikamutera inda.

Ubuzima bushaririye yanyuzemo ntibumuvamo n’uyu munsi kubera uburyo ubuzima bubi bwamukurikiranye aho kuri ubu agorwa no kubona ibyo kurya ndetse akaba anatuye mu nzu yenda kumugwira.

Aganira n’Imvaho Nshya, Kampire Consolée yayavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye ari umukobwa w’imyaka 32 wacuruzaga ikawa, imyumbati n’ibindi, akaba atari yiteze kubura umuryango we hafi ya wose ndetse na we agafatwa ku ngufu.

Avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye afite igishoro cy’amafaranga y’u Rwanda asaga 370.000, abamuhohoteye bakaba bari bamaze no kukimwambura.

Ati: “Icyo gihe nari mfite amafaranga 370.000 mu ntoki nacuruzaga, aho nari nihishe Interahamwe zije ngiye kuyashyira mu mweko imwe iba yambonye inkubita umupanga mu ntoki nyakubita hasi zirayafata, intoki zose zenda kuvaho. Muri ubwo bubabare ni bwo imwe yahise imfata ku ngufu inantera inda nabyaye mu 1995. Kuko zari Interahamwe zigenda zica abantu iyo yanteye inda n’ubu sinyizi.”

Avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yahagaritswe nta cyerekezo cy’ubuzima afite kuko yabonaga bwaramwanze, icyakora arihangana iyo nda yatewe afashwe ku ngufu arayibyara.

Yakomeje kuba mu matongo y’iwabo ari wenyine n’uruhinja cyane ko na mukuru we barokokanye yahamusize akajya gushakira ubuzima ahandi.

Iyo nzu yasigiwe n’iwabo ni yo yakomeje kubaho n’uyu munsi, ikaba yarubakishijwe n’ibiti by’imivumu n’imisave aho imuteye inkeke ko ishobora kumugwira isaha n’isaha.

Yabyaye umwana w’umukobwa amurera muri ibyo bihe bitari bimworoheye, aho kumurera byasaga no gusubira mu mateka mabi yanyuzemo arimo no kubura abe.

Ubuzima abayemo uyu munsi bumusubiza inyuma

Kampire avuga ko ubuzima bubi abayemo uyu munsi bumusubiza mu mateka mabi yanyuzemo mu myaka 30 ishize, cyane ko ubuzima bwarushijeho kuba bubi.

Avuga ko kuba atuye mu nzu igwiye kumugwira ndetse n’umwana yabyariye mu bikomere akaba atarageze ku buzima bwiza bimushengura.

Uwo mwana yareze mu buzima bugoye yagize amahirwe atangira kurihirwa n’Umuryango AVEGA ariko ageze mu yisumbuye aho yigaga i Kigali ashukwa n’umusore amutera inda afite imyaka 17.

Ati: “Yamuteye inda ataranagira imyaka y’ubukure, umwana abyara abazwe, umusore abonye byamukoraho amugira umugore amubyarira uwa 2 na bwo abyara abazwe, none umugabo yamutaye mu nzu y’inkodeshanyo i Kigali, bose mbonye bagiye gupfa ndabazana.”

Inkuru Wasoma:  Ibihugu birenga 10 bipimisha mu Rwanda ibimenyetso bya gihanga

Umukobwa we n’abuzukuru yabyaranye n’uwo mugabo bavuga ko batazi aho uwo mugabo yatorongereye, ubu bakaba bamaze umwaka barasanze uwo mubyeyi na we utishoboye.

Ati: “Abana bombi ni abahungu, umwe afite imyaka 8 undi afite 5. Ntibazi iyo se yatorongereye kuko yahoraga anamubwira amagambo amukomeretsa ajyanye n’aya mateka yose yanyuzemo, umwana akihangana ageze aho aranamuta arigendera we n’abana be mbamaranye umwaka.”

Uretse umugogoro wo kurera abana adafite ubushobozi bwo kubaha iby’ibanze umubyeyi aha umwana we, avuga ko inka yahawe n’Ikigega cyita ku batishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (FARG) mu mwaka wa 2017 na yo yapfuye ibyara kandi yari imufatiye runini, yizezwa gushumbushwa ariko amaso ahera mu kirere.

Ati: “Aha na ho ndahagera agahinda kakenda kumpitana kuko yari ifite agaciro k’amafaranga 400.000, ariko kuko yari yapfuye bayigurisha amafaranga 150.000 bampamo 5.000 gusa andi yose bayajyana ku Murenge bambwira ko bazanshumbusha, n’ubu imyaka 8 irashize.”

Avuga ku buzima abayemo uyu munsi, yagize ati: “Ndasaba gutabarwa kuko ubu inzara igiye kunyicana n’uwo mwana na we wabyaye kabiri abazwe ari n’umwana. Byamuteye ubumuga butuma na we ntacyo yimarira. Abuzukuru bariga ariko bagenda batariye bakanagaruka akenshi baburara. Ntitugira Mituweli uko turi 4 urwaye ni ukugana iy’amasengesho kuko ntitwajya kwa muganga.”

Avuga ko ikimushengura ni uko abura ibyo kurya ari no mu nzu yenda kumugwira, agasaba abayobozi kumufasha na we akaba yakwishimira iterambere Igihugu kigezeho.

Kuri ubu avuga ko akirara kuri nyakatsi kuko arara ku bisigazwa by’ibishyimbo asasaho udusambi dushaje, akiyorosa igitenge ari na cyo yirirwa yambaye.

Anasaba abashinzwe uburenganzira bw’umwana kumufasha guharanira uburenganzira bw’aba buzukuru be, se ubabyara agashakishwa akabitaho.

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Ntibitura Jean Bosco, avuga ko ikibazo cy’uyu mukecuru cyamugezeho, akizeza ko we ubwe agiye kucyikurikiranira akabona ubufasha bwose butuma arushaho kubaho neza ntagume mu bwwigunge bw’ingaruka yasigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi atakwikuramo.

Ati: “Ikibazo cye nakimenye, jye ubwanjye ndacyikurikiranira gikemuke vuba bishoboka. Nabwiye ubuyobozi bw’Akarere ko kuva aho mbivugiye buhita bumushakira icyo arya n’inzu kuko zihari hamwegereye, akanabona uburyo bwo kwivuza n’umwana n’abuzukuru.”

Ikibazo cy’uyu mubyeyi yakigaragarije mu ruzinduko Guverineri Ntibitura arimo mu Karere ka Rusizi guhera mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved