Ubuzima bwa Papa Francis, umaze iminsi ajyanywe mu bitaro bya Gemelli biherereye i Roma, burarushaho kumera nabi, kubera ko abaganga batangaje ko ibimenyetso by’amaraso byagaragaje ko impyiko zitarimo gukora akazi kazo neza, ko kuyungurura amaraso no gusohora imyanda mu mubiri.
Papa Francis ubu ufite imyaka 88 y’amavuko, yari yajyanywe mu bitaro kubera ikibazo cy’umusonga mu bihaha bye byombi, ibipimo bishya byafashwe bikaba byagaragaje ko n’impyiko ze zigaragaza ibimenyetso byo kudakora neza, ndetse akaba yashyizwe ku mashini imufasha guhumeka imuha ‘oxygen’, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru CNN, nubwo Vatican yo yatangaje ko abaganga bakomeje kugerageza kumufasha kugira impyiko ze zongere gukora neza.
Nubwo ubuzima bwa Papa Francis butameze neza, ariko ngo aracyafite ubushobozi bwo kwibuka ibintu byose neza, kandi akitwararika muri byose. Ejo ku cyumweru, tariki 23 Gashyantare 2025, yakurikiye misa ntagatifu ari mu cyumba arwariyemo muri etaje ya 10, ari kumwe n’abashinzwe kwita ku buzima bwe.
Papa Francis yananiwe kuvuga isengesho rya buri cyumweru Angelus, ibyo bikaba bibaye ku nshuro ya gatatu (3) mu myaka 12 amaze ari umushumba wa Kiliziya Gatolika. Nubwo atashoboye kuvuga iryo sengesho, ariko yatanze imbwirwaruhame ye yanditswe inatangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye, ashimira abaganga, abarwaza ndetse n’abandi bita ku buzima bwe.
Ubuzima bwa Papa Francis bwakunze kurangwamo ibibazo by’uburwayi butandukanye, mu 2021 yabazwe mu nda, mu 2022 yagize ibibazo byo mu ivi bituma agendera mu kagare k’abafite ubumuga.
Mu mwaka wa 2023, nabwo yajyanywe mu bitaro kubera indwara yo mu buhumekero ya ‘bronchitis’, n’izindi mpanuka yagiye agira ziterwa no kugira intege nkeya z’umubiri.
Nubwo akirwaye ndetse akaba akomeje kwitabwaho n’abaganga, ariko ababishinzwe, batangiye gukora imyiteguro ijyanye no gushyingurwa kwa Papa Francis, kubera impungenge bafite ku buzima bwe nk’uko byatangajwe na Vatican.
Bivugwa ko Papa Francis yabwiye babiri mu bamufasha, ko yumva atizeye ko azakira. Nubwo bidasanzwe gutegura gushyingurwa k’umuntu agihumeka, ariko ibyo gushyingura Papa, ngo ni umugenzo usanzwe aho i Vatican, kugira ngo bitegure igishobora kuba icyo ari cyo cyose.