Ubuzima bwa producer Junior umerewe nabi bukomeje kugibwaho impaka ku mbuga nkoranyambaga.

Karamuka Jean Luc wamenyekanye cyane mu gutunganya indirimbo (producer) ku izina rya Juniro multi system, ubuzima bwe buri mu kaga gakomeye cyane nyuma y’uko mu mwaka wa 2019 yakoze impanuka ikomeye maze agacibwa ukuboko bikaba byaramuviriyemo uburwayi bwamukurikiranye.

Mu butumwa yakunze kunyuza ku rukuta rwe rwa Instagram mu minsi ishize, Junior yakunze kwandika asaba ko abantu bamusengera, ndetse nyuma atangariza ikinyamakuru IGIHE ko impamvu yabikoze ari uko amaze kwiheba cyane, aho yagize ati “Numvaga byandenze, ushobora kubona meze gutya ukagira ngo biroroshye, ariko uburibwe ndi kumwe nabwo burarenze cyane, hamwe bigera ukifuza ko ubuzima bwarangira. Ndi kubabara cyane, ni yo mpamvu mubona nananutse cyane.”

Junior yanavuze ko kandi nubwo uburwayi bwe bumaze igihe kinini buzwi, ariko bagenzi be nta muntu n’umwe uramwegera ngo amufashe cyane cyane aba producers bagenzi be,gusa ashimira abantu batatu bamuba hafi buri munsi ari bo King James, Uncle Austin na Zizou Alpacino, gusa ngo na Bob pro ajya amuhamagara akamubaza uko ameze akaba yaranamubwiye ko azaza kumusura, ariko ntabandi baramugeraho.

Nyuma y’uko uburwayi bwe bumenyekanye cyane, abantu benshi bakunze kwandika kuri twitter babaza impamvu abahanzi Junior yakoreye indirimbo batamufasha kugira ngo abashe kwivuza, ariko abantu ntibabivugeho rumwe. mu bantu bavuga rikijyana basabiye Junior multi system ubufasha kuri twitter ariko abantu benshi bakabyamaganira kure harimo Clapton Kibonge ndetse na Kanisekere.

Bamwe mu batanze ibitekerezo bagiye bavuga ko kuba yarakoreye abahanzi ariko bakaba batamufasha kwivuza ari uko atabakoreraga ku buntu, ndetse abandi bakavuga ko Junior ashobora kuba atarabaniraga neza abandi bantu bityo akaba ariyo mpamvu adafashwa cyane ko hari n’abandi bantu bahura n’uburwayi ariko ukabona abantu bifuza kubafasha ndetse bakanabishyira mu bikorwa cyane.

Igihe Junior yakoraga impanuka ku wa 30 Werurwe 2019 saa yine z’ijoro, yamaze umwanya munini aryamye hasi akaboko ke kavirirana cyane. Akeka ko haba harinjiyemo imyanda, bikaba aribyo biri kumugaruka muri iki gihe. Uyu munyamuziki avuga ako umusanzu akeneye ari uwo kwivuza agakira, kuko ubushobozi yari afite yabumariye mu kwifuza, kuko ahora arwaye.

Inkuru Wasoma:  Umugabo we yaburiwe irengero, inzu igiye kumugwaho.

Mu minsi ishize yagiye kwa muganga bamubwira ko mu kuboko kwe harimo ikibyimba, ariko iyo asubiyeyo icyo bamufasha ni ukumuha imiti igabanya uburibwe, ntakindi bamukorera.Atekereza ko aramutse agiye kuvurizwa hanze bishobora kugira icyo bitanga.

Mu buzima bwe uretse kwirirwa mu rugo no gufata imiti imutwara hafi 20.000 Frw mu minsi ibiri, ntakindi Junior abasha gukora. Yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe zirimo Call Me na Wampaye iki za Urban Boyz, Niko nabaye ya Zizou Alpacino, Ibidashoboka ya Knowless Butera n’izindi nyinshi. Uretse abamugenera inkunga, bamwe mu byamamare batangiye kumukorera ubukangurambaga bwo kumusabira ubufasha.

Video: Uko byari bimeze ubwo Prince kid yasohokanaga na miss Iradukunda Elsa n’ibivugwa ku rukundo rwabo.

Inkuru Wasoma:  Yabyaye afite imyaka 13 afashwe ku ngufu| aratabaza, abaganga bamusabye gukuramo inda kuko ari umwana.

Mu minsi ishize yagiye kwa muganga bamubwira ko mu kuboko kwe harimo ikibyimba, ariko iyo asubiyeyo icyo bamufasha ni ukumuha imiti igabanya uburibwe, ntakindi bamukorera.Atekereza ko aramutse agiye kuvurizwa hanze bishobora kugira icyo bitanga.

Mu buzima bwe uretse kwirirwa mu rugo no gufata imiti imutwara hafi 20.000 Frw mu minsi ibiri, ntakindi Junior abasha gukora. Yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe zirimo Call Me na Wampaye iki za Urban Boyz, Niko nabaye ya Zizou Alpacino, Ibidashoboka ya Knowless Butera n’izindi nyinshi. Uretse abamugenera inkunga, bamwe mu byamamare batangiye kumukorera ubukangurambaga bwo kumusabira ubufasha.

Video: Uko byari bimeze ubwo Prince kid yasohokanaga na miss Iradukunda Elsa n’ibivugwa ku rukundo rwabo.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved