Ubuziranenge bw’ibiribwa byo mu masoko yose yo mu Rwanda bugenzurwa n’abantu babiri gusa

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ibiribwa, ibinyobwa n’imiti, Rwanda FDA,Prof Emile Bienvenu ubwo yari yitabye komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’Umutungo n’imari bya Leta, PAC kuri uyu wa 14 Nzeri 2023, yagaragaje ko iki kigo gifite icyuho mu bakozi bashinzwe ubugenzuzi bw’ibiribwa kuko kugeza ubu gifite abakozi babiri bakora ubugenzuzi bw’ibiribwa mu masoko yose yo mu Rwanda.

Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta mu mwaka urangiye wa 2022 yagaragaje ko igenzura rikorwa na Rwanda FDA ku biribwa biba byageze ku isoko riri hasi kuko riri ku kigero cya 0.9%. Rwanda FDA isobanura ko izi mpamvu zishingiye ku buke bw’abakozi kuko ubu iki kigo gifite abakozi b’ishami rishinzwe ubugenzuzi 8 gusa.

Prof Emile Bienvenu yagaragaje ko kugeza ubu ku isoko ryose ry’u Rwanda hari abakozi babiri bashinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibiribwa byageze ku isoko. Akomeza avuga ko abo bantu babiri umwanya wabo usanga ugendera mu gukora akazi kihuse kuko igenzura ry’ibiribwa biba byageze ku isoko hari igihe rikorwa kugira ngo hasubizwe ikibazo kiba cyabayeho, nk’ahavutse ikibazo ukajyayo.

Inkuru Wasoma:  Ibyabaye ku nyubako yari igiye gufungurwamo akabari muri Gasabo

Prof Emile Bienvenu yavuze ko iki kigo kigira ubugenzuzi gifatanya n’inzego zirimo RDB, Minaloc n’inzindi kuburyo usanga ba bakozi babiri birirwana n’izo nzego bityo ntibabone umwanya wo kujya ku masoko. Icyakora Muhakwa Valens, perezida wa komisiyo ya PAC yavuze ko bihangayikishije kuba Rwanda FDA aribo bafite ubushobozi bwo kwemeza ko ibiribwa biri ku isoko bifite ubuziranenge ariko bakaba bafite icyo kibazo.

Ikindi kibazo giteye inkeke, ni uko abo bakozi bashobora kumara umwaka batarakora ubugenzuzi. Depite Mukabarisa Germaine we avuga ko ikibazo gitangwa nk’imbogamizi na Rwanda FDA cyakumvikana gake, ariko bikaba bitumvikana ukuntu bategura gukora ubugenzuzi 50 mu mwaka, uwo mwaka ukarangira nta n’ubukoze yewe n’ukurikiyeho ukarangira nta bukozwe.

Ikindi kibazo giteye inkeke muri Rwanda FDA ni uko abakozi 8 bonyine aribo bakora ubugenzuzi mu nganda zisaga 900 zitunganya ibiribwa mu gihugu cyose.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved