Ubwambuzi bwakorewe abakoze mu gitaramo gikomeye giherutse cya Israel Mbonyi buri gusiiga icyasha ku izina rye.

Bamwe mu bakoze akazi mu gitaramo cy’amateka kizwi nka ‘Icyambu live Concert’ cy’umuhanzi Israel Mbonyi cyabaye mu mpera z’umwaka ushize, baravuga ko ukwezi kwihiritse batarishyurwa amafaranga bakoreye. Aba bavuga ko bakoze ibikorwa binyuranye muri iki gitaramo cya Israel Mbonyi cyabaye tariki 25 Ukuboza 2022, bavuga ko bambuwe amafaranga bakoreye nyamara iki gitaramo cyaritabiriwe ku buryo bemeza ko kinjije agatubutse.

Bamwe mu baganirije RADIOTV10 dukesha iyi nkuru, bavuga ko bagombaga kwishyurwa n’uyu muhanzi uyoboye umuziki uririmbirwa Imana mu Rwanda, nyuma yo kumufasha muri iki gitaramo cyari cyateguwe na Kompanyi ya EAP imenyerewe mu gutegura ibitaramo bikomeye mu Rwanda.

Uwahaye RADIOTV10  amakuru avuga ko Kompanyi ya EAP (East African Promoters) yishyuye Israel Mbonyi miliyoni 60 Frw yagombaga kuvamo n’ubwishyu bw’abamufashije barimo abacuranzi, ababyinnyi ndetse n’abafata amashusho. Umwe mu bacuranzi bakoreshejwe muri iki gitaramo, yahamirije umunyamakuru ko batarabishyura, ariko ko banze kubishyira hanze kugira ngo batiteranya.

Yagize ati “Nta n’atanu baduhaye, ukwezi kurihiritse bataratwishyura, urumva kuva ku itariki 25 z’ukwezi gushize kugeza ubu, harimo ukwezi.” Hari kandi n’umwe mu bafata amashusho na we utifuje ko amazina ye atangazwa, waduhamirije ko na bo batarishyurwa. Ubusanzwe iyo habaye igitaramo nk’iki, kompanyi yagiteguye yishyura abahanzi, batumiwemo, ariko hakaba hari uburyo bashobora gukoresha ababafasha bakabiyishyurira bakoze mu mafaranga bahawe, cyangwa se bakishyurwa n’iyo kompanyi.

Israel Mbonyi yabwiye RADIOTV10 ko atari azi aya makuru ko hari abakoze akazi muri iki gitaramo batarishyurwa, akavuga ko abo yakoresheje ku gite cye bose yabishyuye. Icyakora avuga ko wenda ikibazo cyaba kiri ku wo bakoranye muri iki gitaramo ariko ko ku ruhande rwe yumva ari umwere. Source: RADIOTV10

Inkuru Wasoma:  X-Dealer ushinjwa kwiba telefone ya The Ben avuze uwamugambaniye n'ijambo ryamutangaje The Ben yamubwiye ubwo yamusuraga muri kasho

Ukuri kose ku makuru avuga ko Bruce Melody yongeye gutwara umugore wa Ama G the black.

Inkuru Wasoma:  Umukobwa yagiye gusezerana agezeyo umusore ntiyaza| yabengewe ku karubanda.

Ukuri kose ku makuru avuga ko Bruce Melody yongeye gutwara umugore wa Ama G the black.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved