Ubwicanyi bukomeje gufata umurego! Abandi bapolisi bari mu kazi baraye bishwe

Nyuma y’igihe ubwicanyi bukomeje gufata umurego muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abapolisi babiri b’iki gihugu baraye biciwe mu i Goma, nyuma yo kugwa mu gico cy’abambuzi babishe babanize nyuma yo kubaka imbunda bari bafite.

 

Amakuru avuga ko abo bapolisi biciwe hagati y’ahazwi nko kuri Horeb no ku musigiti w’Abayisilamu uherereye muri Quartier ya Katindo, nyuma yo kugwa mu gico cy’abambuzi babishe babanize nyuma yo kubaka imbunda bari bafite bakabura uko birwanaho.

 

Inkuru Wasoma:  Israel yishe umuvugizi wa Hezbollah

Urupfu rw’aba bapolisi ruje rukurikira izindi nyinshi zimaze iminsi zikorerwa i Goma. Aho nko mu byumweru bibiri bishize muri uyu mujyi hamaze kwicirwa abantu babarirwa muri 18.

 

Nk’ibisanzwe abashinjwa kuba inyuma y’ubwo bwicanyi ni abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo Leta ya RDC yahaye intwaro ngo bayifashe guhangana n’umutwe wa M23 bamaze imyaka ibiri n’igice barwana.

 

Ni ubwicanyi kandi bunavugwamo Ingabo za RDC (FARDC), kuko hari abasirikare batatu baheruka gutabwa muri yombi bashinjwa kubugiramo uruhare.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka