Eurydice Munana Iraguha ari imbere mu majwi y’agateganyo y’irushanwa rya Rwanda Global Diversity 2025, risanzwe rihuza abanyamideli b’abakobwa bashaka guhagararira u Rwanda ku rwego mpuzamahanga. Amajwi aheruka gushyirwa hanze ku wa kabiri tariki ya 8 Nyakanga 2025 yerekana ko ari we uri ku mwanya wa mbere, bikaba bibaye ku nshuro ya kabiri ayoboye iki cyiciro, dore ko no mu matora yabanje yari imbere.

 

Kuri uwo munsi, Eurydice Munana Iraguha yari amaze kugira amajwi 3,476, akurikirwa na Holy Gregorie Shimira uite 2,858, naho Lyse Uwase ari ku mwanya wa gatatu n’amajwi 2,450. Ku mwanya wa kane haza Bella Nadege Umukobwa n’amajwi 1,210.

 

Kugeza ubu, abakobwa 15 nibo bahatanira iri rushanwa. Ku rutonde rw’abari inyuma harimo Megha Ikirezi uri ku mwanya wa 13, Feza Niyogushimira uri ku mwanya wa 14, ndetse na Mwiza Pretty uri ku mwanya wa nyuma.

 

Aya matora yatangiye ku wa 23 Kamena 2025, ateganyijwe kurangira ku wa Gatanu tariki ya 11 Nyakanga 2025. Nyuma y’aho, hazaba umuhongo wo gutangaza umukobwa wegukanye amajwi menshi, ndetse akaba ari nawe uzahita ashyirwa mu bahatanira igihembo nyamukuru.

 

Iri rushanwa ritegurwa na Embrace Africa, ikigo kimenyerewe mu guteza imbere abanyamideli n’umuco nyafurika. Bavuga ko abakobwa batatu ba mbere mu majwi bazahita babona amahirwe yo kujya mu bakobwa umunani bazagera ku cyiciro cya nyuma (Final). Uwa mbere muri ayo majwi, we azahita anahabwa umwanya muri batatu bazatsinda irushanwa.

 

Umunsi nyir’izina wo gusoza iri rushanwa uzaba ku wa Gatandatu tariki 19 Nyakanga 2025, ari nabwo hazamenyekana umunyamideli wegukanye ikamba, ndetse hanatangazwe ibisonga bye bibiri.

 

Rwanda Global Diversity ni urubuga rukomeye ruhuza impano z’abakobwa bazamuka mu ruganda rw’imideli, binyuze mu kwerekana ubushobozi mu kwiyerekana, gutambuka ku ruganda, kwigirira icyizere, no gusobanura neza impamvu bashaka guhagararia igihugu.

 

Kugeza ubu, abatuye imbere mu gihgu no hanze barakomeje gutora binyuze ku rubuga rwemewe, aho abafana bahabwa amahirwe yo kugira uruhare mu rugendo rw’aba banyamideli.

Amatora ari kubera kuri www.noneho.com