Abaturage bari mu gahinda ndetse bateraniye hamwe biteguye gushyingura umuturanyi wabo, baje kwakira inkuru itunguranye ko uwo bari bagiye gushyingura yongeye kuba muzima ahubwo uwari umurwaje we akagwa muri koma. Ibi byabaye ku mugoroba wo kuwa 26 mata 2023 mu karere ka Kirehe, Umurenge wa Nyamugari, aho umwana yavanwe iwabo akajyanwa kuvurirwa I Kigali nyuma abakaza guhabwa inkuru ko yashizemo umwuka.
Umwe mu bakurikiranye ibyabaye byose, ubwo yamaraga kwakira ayo makuru yasobanuriye abaturage bari bateraniye hamwe bategereje umurambo wa nyakwigendera ngo bashyingure, yababwiye byose ahereye ku kuntu papa w’uyu mwana bajyanye I Kigali agiye kumuvuza ariko uyu mubyeyi afite n’izindi gahunda aho yari afite umuzigo agiye gupakurura muri MAGERWA, ariko akimara gukora ibyamujyanye nibwo kwa muganga bamuhamagaye bamubwira ko umwana yamaze gushiramo umwuka.
Ngo nyuma yo guhamagarwa bamubwiye ko atemerewe kujya aho kwa muganga, aho yahise afata inzira akajya mu rugo, ahagera ni nako yagendaga yakira ubutumwa bw’abamubwira uko ibintu bimeze buturute ku barazana umurambo w’uwo mwana, bakamubwira ko bitegura gushyingura, bamubwira ko nta kintu mu rugo bagomba gukoresha kubera ko abarazana umurambo ari bo barikoreshereza byose ibintu nk’ibyo, nibwo baje kujya bumva ibyo bari kubwirwa birimo urujijo rwinshi bahitamo kujya I Kanombe kwirebera ukuri, ariko bagezeyo babima umurambo.
Uyu muturage yakomeje avuga ko uwari urwaje uwo mwana na we amaze kumva ko umwana yapfuye, yahise agwa muri koma. Yagize ati “ariko nyuma nibwo batwoherereje ubundi butumwa, hari ukuntu abaganga baba bafite ubuhanga, bashituye umutima w’uwo mwana arongera aba muzima.” Yavuze ko babanje kubishidikanyaho ariko bakaza kwemera ko ari ukuri ubwo nyuma baje kuvugana n’uwo mwana bari babwiwe ko yapfuye kuri telephone. Akimara kubabwira ko umwana bivuganiye kuri telephone abaturage bari bakoranye biteguye gushyingura nibwo bavugije impundu kubera ibyishimo nk’uko Radiotv10 yabitangaje.