banner

Ubwo James na Daniella batumiraga abantu mu gitaramo cyabo bavuze amagambo yatumye banengwa bikomeye n’imbaga nyamwinshi y’abakoresha imbuga nkoranyambaga

Itsinda ry’umugabo n’umugore bamenyerewe cyane mu kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, James na Danielle, ubwo baganiraga n’itangazamakuru kuri uyu wa 23 gicurasi 2023 bavuga ku gitaramo barimo gutegura, bavuze ko bibabaje kubona abantu baririmba indirimbo z’isi bageraho bakavangamo no kuririmba indirimbo zo guhimbaza Imana, ibintu babona nko gutobera abaririmba indirimbo zihimbaza Imana.

James yavuze ko aba bantu baririmba indirimbo z’isi bakavangamo n’iz’Imana, bagera aho iby’isi n’ubundi bakabigumamo maze iby’Imana bakabiharira abaririmba iby’Imana bityo abona bidakwiriye. Yagize ati “ikintu kibabaje ni ukubona abantu badakijijwe bahimba indirimbo zo guhimbaza Imana, icyo kidindiza iterambere ry’umiziki wo kuramya Imana. Kuramya Imana mu kuri ni igihe umutima wawe wizera ibyo wavuze, biteye ubwoba kubona mu baramyi hagenda hivangamo isi.”

Aya magambo amaze kugera mu bantu bakurikira amakuru ndetse n’abakoresha imbuga nkoranyambaga muri rusange, bayasamiye hejuru ariko abenshi bagaragaza ko banenze cyane aya magambo kuburyo ibyo James yavuze ntaho bitandukaniye no kwihenura, aho bakoresheje imvugo zitandukanye cyane cyane ku rubuga rwa twitter.

Patycope yagize ati “wenda numvise nabi, kuririmba indirimbo zihimbaza Imana bifite abo byagenewe se burya?” uwitwa Agapipigato yagize ati “ibi nari nanze kubivugaho, ariko se aba nibo bapima abakijijwe… uretse guca imanza no kwigira nyirandabizi. Twifashishe bible sassa: ko muri Yesaya bavuga ubwibone bushingiye, kwihindura, kwitukuza, amaherena,kwisukisha, kwipfumura, gutereka ibyanwa ari ubwibone kandi Imana irabyanga.”

Agahozo Peace yagize ati “nizere koi bi ari interpretation mbi y’abanyamakuru (Atari uku babivuze) kuko aka kanya urukundo nakundaga aba bantu ruri kuncika ndureba.” Urinde wiyemera yagize ati “kuba udakijijwe ukaririmba indirimbo zo guhimbaza Imana zigafasha abandi ibyo bitwaye iki? Harya iyi ni I couple ibana? Nari ngiye kuvuga ariko ndabiretse.”

Inkuru Wasoma:  Umuhanzi The Ben yahaye umukunzi we Uwicyeza Pamella imodoka ihenze ‘Range Rover’-AMAFOTO

Abenshi bakurikiye aya magambo bavuze ko ibyo yavuze Atari we wagakwiye kubivuga kuko guca imanza ari iby’Imana kuko ari we mucamanza utabera, abandi bavugako bitangaje cyane ukuntu ari bo bamenya umuntu udakijijwe, abandi babaza niba hari urutonde rwasohotse mu ijuru ruriho abagomba kuryamya Imana n’abatabigenewe.

James na Daniella bateguzaga igitaramo bazakorera muri Kigali convention center kuwa 2 kamena 2023 aho kwinjira muri iki gitaramo azaba ari ibihumbi 15frw, ndetse n’abazaba batari mu Rwanda bakazagikurikira baciye ku rubuga rwa Eastflix. Bavuze ko muri iki gitaramo bahisemo gutumira abantu 1000 kugira ngo hatazazamo abantu benshi hakazamo akavuyo n’urusaku rwinshi.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved