Guhera mu myaka ya mbere n’ubwo wasangaga umupira w’amaguru ukunzwe hano mu Rwanda ababashaga kwigurira umupira wo gukina ‘Ballon’ yari mbarwa cyane cyane ahantu hari ibyaro. Nubwo byari bigoranye mu myaka yo hasi wasangaga abana bafite uko bishakamo ibisubizo, babanganga umupira w’amashashi ndetse n’ibyatsi uzwi ku izina rya karere.
Kimwe mu byatumaga abana bakunda umupira w’amaguru ni uko kubona ibibuga bakiniramo bitabagoraga yewe iyo byabaga ngombwa bafataga n’igice kimwe cy’umuhanda. Byaragoraga cyane kugenda ikirometero utabonye abana bakina karere. Uyu mupira wabaga ubanze mu mashashi akenshi ukaba uzengurutswe n’imbarasasa. Benshi mu bakinnye karere ni umwe mu mukino waryohaga bitewe n’amategeko yawo yihariye kandi anasekeje.
Dore amategeko yagengaga umukino wa karere
- Nyir’umupira ntiyasimburwaga
Uwabanze umupira niyo yabaga yarushye cyangwa se atazi gukina yagombaga gukina umukino wose ntawumusimbuye, iyo iwabo bamuhamagaraga cyangwa se akumva arushye nibwo umukino wabaga urangiye kuko yajyanaga umupira we. Uko wabaga uzi gukina kose n’iyo waba watsinze igitego iyo wamwimaga umupira(pase) yabaga yemerewe kugusimbuza.
- Uko bapangaga ikipe
Mu gutondeka abakinnyi aho barakina ntabwo barebaga ubushobozi bw’umuntu cyangwa aho ashoboye gukina, bapangaga ikipe bitewe n’uko umuntu agaragaye, umuntu ubyibushye yajyaga mu izamu, ufite imbaraga agakina nka myugarizi naho nyir’umupira yakinaga nka rutahizamu.
- Ikipe nyir’umupira akinira yakinaga yambaye
Kugira ngo aya makipe akine bavuga ko bambaye imyenda yo gukinana ‘jersey’ byabaga ngombwa ko ikipe imwe ikuramo imyenda yo hejuru indi ikaguma yambaye, iyo byagendaga gutya ntabwo ikipe ya nyir’umupira yakuragamo.
- Uko bemezaga penaliti
Mu mukino wa karere ntibyabaga byoroshye kwemeza niba habayeho penaliti cyane ko nta mirongo yabaga mu kibuga ngo barebereho. Kugira ngo penaliti yemezwe byabaga ngombwa ko umukinnyi bavunnye abe Ari kuva amaraso cyangwa se avunike bigaragara ku buryo ava mu kibuga bamuteruye.
- Gusimbuza
Kuko babaga akiri abana iyi byabaga ngombwa umukinnyi iwabo bakamuhamagarayavaga mu kibuga ariko agasiga hari uwamusimbuye ku buryo iyo yagarukaga yongeraga gukina.
- Kurengura
Mu kurengura umupira nti byari itegeko gukoresha amaboko abiri yashoboraga gukoresha ukuboko kumwe kugira ngo ageze umupira aho ashaka.
- Byabaga byemewe gusimbuza umunyezamu bagiye gutera penaliti, nyuma agasubira mu izamu
Hari ubwo mwabaga mufite umunyezamu ariko mutizeye ko ashoboye gufata penaliti, mwaramusimbuzaga hakajyamo undi mwizeye ko ashoboye kuzifata, iyo byarangiraga hasubiragamo undi mwizeye.
- Gukinana inkweto
Bitewe n’uko mu cyaro abana benshi bakinanaga ibirenge iyo hazaga umwana yambaye inkweto ashaka kuzikinana ni nyir’umupira wabyemezaga cyangwa akabyanga.
- Iyo ikipe yagiraga koruneri 3 zavagamo penaliti
Habaga itegeko rigira riti” iyo ikipe yagiraga koruneri eshatu zikurikiranye havagamo penaliti.
- Abasimbura babaga bashinzwe gutoragura imipira
Kugira ngo aya makipe akine habagaho gutora abakinnyi b’amakipe ari bubanze mu kibuga, iyo batagutoraga ukaba umusimbura wabaga ufite akazi ko gutoragura imipira abandi bakinnyi barengeje.