Ubwoko bw’urukundo abantu bashobora gukunda bugera kuri 6, uherereye he?

Mu rukundo usanga abantu benshi badakunda kimwe cyangwa se ngo bakundwe kimwe. Nta yindi mpamvu ibitera ni uko hariho ubwoko butandukanye bw’urukundo abantu bakunda. Hari abantu benshi bakundwa ariko ntibishimire urukundo bahabwa, rimwe na rimwe ugasanga bifuza guhabwa urukundo rumeze nk’urwo babona bagenzi babo bahabwa.

Urubuga truthaboutdeception.com ruvuga ko inzobere mu by’urukundo Lee na Regan bakoze ubushakashatsi mu by’urukundo, berekana ko hariho ubwoko bwinshi bw’urukundo, aho ngo usanga ijambo kuba mu rukundo rifite ubusobanuro bwinshi bitewe n’ubwoko bw’urukundo uwo mwahuye yaguhaye. Uru rubuga ruvuga ko ubushakashatsi bwasanze hari ubwoko bw’urukundo 6 ari bwo bukurikira:

EROS: ubu bwoko bw’urukundo usanga abantu barufite bakunze kugaragariza impuhwe nyinshi abakunzi babo, kubizirikaho cyane aho baba bumva ko badashobora kuba kure y’abakunzi babo. Bene aba usanga ari bamwe baba bashaka kuba pata na rugi kubo bakundana. Aba barangwa cyane n’ubudahemuka, guhora hafi y’abo bakunda, kubakorakora, guhorana kuburyo iyo abakunzi babo batari hafi nta gikorwa.

Ngo uru rukundo usanga rurangwa n’agahararo gakomeye cyane cyane mu intangiro yarwo, aho usanga ururimo aba ashaka kwereka abantu bose ko afite umuntu bakundana, aho ashobora no kumusomera mu bantu benshi ntibimutere ikibazo, akanifuza ko bakorana imibonano mpuzabitsina kugira ngo batazabahemukira.

LUDUS: abafite ubu bwoko bw’urukundo usanga bafata urukundo nk’umukino wo gukina, aho usanga bakinisha amarangamutima y’abakunzi babo. Usanga abarufite bahora bashaka gutwara uko babyifuza abo bari kumwe mu rukundo. Intego ya mbere kubafite uru rukundo ni ukubona indonke n’inyungu mu rukundo rwabo.

Guca inyuma, kubeshya no guhemuka nibyo bibaranga. Abafite uru rukundo bakunda gucunga aho intege nke zabo bakundana ziri akaba ariho babafatira batitaye ku ngaruka byabagiraho. Usanga urukundo barufata nka ‘Fraude’ guhemukira abakunzi babo ntibigire icyo bibatwara. Abasore bafite bene uru rukundo ni bamwe bakorana imibonano mpuzabitsina n’abo bakundana hashira igihe bakabareka.

Inkuru Wasoma:  Menya byinshi mu rukundo; Impamvu abasore b’imico myiza badakunda kubona abakunzi barambye

STORGE: ba nyiri uru rukundo usanga bakunda gutwara ibintu gahoro gahoro, ntibahite basazwa n’urukundo ako kanya cyangwa se ngo bahubukire ibyo babonye. Aba usanga babanza kuba bafite intego yo kubanza kumenya uko abakunzi babo bateye, ibyo bakunda n’ibyo banga. Ntago bahubukira guhita bagwa mu rukundo nabo bakunda ngo babiyumvemo, bishobora gutuma babasezeranya byinshi nta gihe kirashira. Barangwa no gutwara ibintu gake gake nubwo wabizeza ibingana gute.

AGAPE: uru rurangwa no kwitanaho, urufite aba afite intego yo kwita ku mukunzi we uko ashoboye kose, ntiyifuza kubabaza umukunzi we, aba yumva nta kintu umukunzi we yakenera ngo akibure. Rurangwa no kwitondera buri kintu cyose cyaba ku mukunzi, rukarangwa n’impuhwe n’ubudahemuka.

MANIA: abafite uru usanga ari abantu bayoborwa n’urukundo, bakarwumvira kurusha ikindi kintu icyo aricyo cyose, usanga umwanya munini w’ubuzima bwabo bawuharira urukundo. Bafata ibyemezo bitewe n’ibyo abo bakunda bifuza, aho usanga urukundo rwarabagize imbata bakamera nk’abasazi, bafata ibyemezo n’imyanzuro ya hutihuti ndetse urukundo rukabayobora nk’abasazi.

Bene aba ngaba ni bamwe usanga abakunzi babo ikintu bifuje bahise bakibakorera nta kubanza gutekereza nib anta ngaruka byagira, ahubwo bakumva ko kuba ari abakunzi babo babibasabye  byonyine bihagije ngo babikore. Ubu bwoko bw’urukundo rurangwa no kwiyumvanamo birenze urugero, igihirahiro cyo kutifatira ibyemezo, gufata ibyemezo byihuse no kutihangana imbere y’abo bakunda.

PRAGMA: abafite uru rukundo usanga ari bamwe badahubuka.bagira ubwitonzi no kwitwararika mu rukundo kandi bararuyobora. Barangwa no gufata ibyemezo bihamye by’ubuzima. Ntago bapfa kwimariramo abo bakunda, usanga buri kintu cyose bakoreye abo bakunda bagikora k’ubwumvikane kuburyo bashobora no gusobanura impamvu yabyo bibaye ngombwa.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved