Impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi “UCI” yatanze umucyo ku bimaze iminsi bivugwa ko shampiyona y’isi y’amagare itakibereye mu Rwanda
Muri Nzeli uyu mwaka wa 2025, mu Rwanda hateganyijwe shampiyona y’isi y’amagare, ikazaba ari ubwa mbere iyi shampiyona ibereye ku mugabane wa Afurika.
Hashize iminsi mu itangazamakuru ryo hanze handikwa inkuru zivuga ko iri rushanwa rishobora gukurwa mu Rwanda rikajyanwa mu Busuwisi cyangwa ahandi ku isi.
Ibi ababyandika bashingira ku ntambara imaze iminsi ihuza ingabo za Congo n’umutwe wa M23, bakavuga ko umutekano utizewe.
Ubuyobozi bw’Impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi “UCI” bubinyujije ku rubuga rwabo rwa Interineti, bwatangaje ko ayo makuru ari ibihuha kuko bukurikiranira hafi ibiri kuba.
Bagize bati “Amakimbirane ari kubera muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo, kandi u Rwanda rufite umutekano mu bijyanye n’ubukerarugedo ndetse n’ubucuruzi”
UCI yakomeje imenyesha abakunzi b’umukino w’amagare ku isi ko nta gahunda n’imwe ifite yo kwimura iri rushanwa, inibutsa ko umukino w’amagare ari aba ambasaderi beza b’amahoro, ubucuti ndetse n’ubufatanye.