Urubuga rwa Instagram rwashyizeho itegeko rishya rijyanye no gukoresha uburyo bwa ‘Live’. Ubu bisaba kuba ufite konti rusange aho buri wese ashobora kubona ibyo unyuzaho kabone nubwo yaba atagukurikira [public account] kandi ikurikirwa n’abantu nibura 1.000 kugira ngo ubashe gukoresha ubu buryo.
Mbere y’iri tegeko, buri wese yashoboraga gukora Live, yaba afite abamukurikira bake cyangwa benshi, ndetse hatitawe ku kuba konti ye ari rusange cyangwa yarayigize iyihariye bijyanye n’ubushake bwe [private account].
Abakoresha Instagram batujuje ibisabwa, bazajya bashaka gukoresha ubu buryo bwa ‘Live’ bazajya bahabwa ubutumwa bubagaragariza ko hari ibibura ngo babukoreshe.
Iri tegeko rishya rya Instagram, rihura n’iry’urubuga rwa TikTok, kuko na ho bisaba ko uba ufite abagukurikira 1.000 kugira ngo ukore ‘Live’.
Ku rundi ruhande, YouTube yo isaba gusa ko uba ufite abagukurikira 50.
Ubwo nageragezaga gufungura uburyo bwa ‘Live’ kuri konti ikurikirwa n’abantu 200, nabonye ubutumwa bugaragaza ko iyo konti itujuje ibisabwa ngo ikoreshe ubwo buryo, haza n’ubutumwa bunyereka aho nakanda kugira ngo menye amabwiriza mashya.
Bivuze ko n’iri tegeko riri kubahirizwa mu urw’Imisozi Igihumbi.
Ubu niba ushaka kuganira n’abagukurikira ukoresheje ‘Live’ bizajya bisaba ko konti ihindurwa rusange, kandi bisabe ko ikurikirwa byibuze n’abantu 1.000.