Tariki 11 Kamena 2023 nibwo Israel Mbonyi yakoze igitaramo cy’amateka I Bruxelles cyahuriyemo abakunzi b’umuziki we barenga ibihumbi 2 batuye ku muganane w’u Buriyi by’umwihariko mu Bubiligi. Karekezi Justin wateguye iki gitaramo yatangaje ko ari bwo bwa mbere amatike y’igitaramo yashira mbere y’uko umunsi w’igitaramo ugera.

 

Yavuze ko byari amateka kuko batumiye abahanzi benshi, harimo n’abavuye muri Nijeriya, gushira kw’amatiki mbere y’umunsi bikagaragaza ko Mbonyi akunzwe ku rwego ruri hejuru. Uko amatki yaguzwe ku rundi ruhande ni nako abantu bitabiriye, kuko mbere y’amasaha make abantu bari bakubise buzuye.

 

Ntago Mbonyi yigeze abatenguha kuko yabaririmbiye indirimbo zakunzwe ze kuva kuza kera kugera kuyo aherutse gushyira hanze, ari nayo yitiriye album ye yise ‘Nk’umusirikare’. Biteganijwe ko Mbonyi azataramira mu Bufaransa no muri Suede nyuma yo kuva mu Bubiligi.   Source: IGIHE

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.