Bayern Munich yo mu Budage yabonye itike ya ⅛ cya UEFA Champions League, nyuma yo kubona igitego cyo ku munota wa nyuma mu mukino yanganyijemo na Celtic yo muri Écosse.
Mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 18 Gashyantare 2025, ni bwo amakipe ya mbere yabonye itike yo gukina imikino ya kamarampaka ya UEFA Champions League, yakinnye iyo kwishyura.
Umukino wari utegerejwe cyane ni uwabereye kuri Allianz Arena mu Budage, ahasanzwe habera imikino yo mu rugo ya FC Bayern Munich iri mu makipe meza i Burayi.
Iyi kipe yitwaye neza mu mukino ubanza kuko yatsindiye Celtic iwayo ibitego 2-1, byayibereye impamba yo kwitwaza imbere y’abafana bayo bari ku kibuga.
Gusa birumvikana ko Celtic yagombaga gushyiramo imbaraga nyinshi igashaka uko yishura ikinyuranyo cy’igitego kimwe cyarimo, igice cya mbere kirangira itarakibona nubwo yagerageje uburyo bubiri umukino ugitangira ntibugire icyo butanga.
Bayern Munich yari ifite ubusatirizi bukomeye nk’ibisanzwe yashatse igitego gikomeza kubura, harimo ubwo Harry Kane yahushije ku munota wa 22 na 45 n’ubwa Joshua Kimmich ku wa 38.
Mu gice cya kabiri abakinnyi b’umutoza Brendan Rodgers binyaye mu isunzu bashaka igitego cyabonetse ku munota wa 63, gitsinzwe na rutahizamu Nicolas-Gerrit Kühn.
Ibi byabaye nko gukangura intare yari isinziriye, bituma urubuga rw’amahina rwa Celtic rubura amahwemo kubera ba rutahizamu ba Bayern Munich bifuzaga kwishyura iki gitego hasi hejuru.
Cyabonetse ku munota wa nyuma w’umukino (90+4), ubwo habagaho kugundaguranira imbere y’izamu bikarangira umupira ushyizwe mu izamu na Alphonso Davies.
Andi makipe yakomeje muri iri joro ni Club Brugge KV yatsinze Atalanta ibitego 3-1, igakomeza ku kinyuranyo cya 5-2, dore ko mu mukino ubanza yari yatsinze 2-1.
AS Monaco itarahiriwe n’umukino ubanza igatsindwa 1-0, yagerageje kwihagararaho mu mukino wo kwishyura, inganya na Benfica ibitego 3-3, gusa biba i by’ubusa kuko yasezerewe mu irushanwa ku giteranyo cy’ibitego 4-3.
Feyenoord yasezereye AC Milan nyuma yo kuyihambiraho bikanganya igitego 1-1, dore ko mu mukino ubanza yari yabonye intsinzi ya 1-0.
Imikino ya UEFA Champions League irakomeza gukinwa kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 19 Gashyantare, hamenyekana amakipe ya nyuma ya ⅛, aho Real Madrid yakira Man City, Dortmund na Sporting, PSG na Brest ndetse na PSV na Juventus.