UEFA Champions League;Manchester United ibifashijwemo nabo yitaga ibivume yitwaye neza bigoranye, Real Madrid na Arsenal nazo zihagararaho

Kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Ukwakira 2023 nibwo iyi mikino ya UEFA Champions League yagarutse aho bari bageze ku munsi wa 3, imikino yabaye yahuje amakipe yo mu itsinda A kugeza mu itsinda, imikino ya mbere ikaba yatangiye ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’iminota 45 indi itangira ku isaha ya saa tatu.

Mu tsinda A hari hateganyijwe ko ikipe ya FC Bayern Munich ijya gusura ikipe ya Galatasary FC muri turkiya,aho umukino warangiye ikipe ya Bayern Munich itsinze ibitego 3-0, ni ibitego byatsinzwe na Kingsley Coman,Harry Kane ndetse na Jamal Musiala, naho Galatasary cyatsinzwe na Mauro Icardi.ibi kandi byatumye ikipe ya Bayern Munich ikomeza kuyobora itsinda.

Undi mukino muri iri tsinda mu gihugu cy’uBwongereza ikipe ya Manchester United yakiraga ikipe ya FC Copenhagen. Iyi kipe twavugako yabonye intsinzi bigoranye kuko byasabye umunota wa 72 ngo Harry Maguire wari warabaye igicibwa abone igitego ku mupira yahawe na Christian Erckisen. Umukino ugiye kurangira kandi Umuzamu Andre Onana yaje gukuramo penaliti.

Inkuru Wasoma:  Amafoto utabonye y’ikipe ya APR FC mu myitozo imurika abanyamahanga bashya

Mu itsinda B ikipe ya Arsenal Yakinaga na Sevilla muri Espagne iza kwitwara neza itsinda ibitego 2-1.ibitego bya Arsenal byatsinzwe na Gabriel Jesus na Gabriel Martineli ikipe ya Sevilla yatsindiwe na Nemanja Gudeji.

Muri Portugal haberaga umukino wo mu itsinda C ikipe ya Real Madrid yasuye SC Braga iza gutsinda ibitego 2-1, ibitego bya Real Madrid byatsinzwe na Rodrygo na Jude Bellingham naho Braga itsindirwa na Djalo.

Indi mikino Napoli yatsinze Union Berlin igitego 1-0, naho mu itsinda D, Inter yatsinze FC Salzburg ibitego 2-1, naho Real Sociedad itsinda Benfica igitego 1-0 n’ubwo yari yayisuye.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved