Polisi ya Uganda yatangaje ko abantu 113 baburiwe irengero batwawe n’inkangu, mu gihe 15 bamenyekanye ko aribo bapfuye naho abandi 15 bakomeretse babashije gutabarwa bajyanwa mu bitaro.
Mu bantu 15 bahitanywe n’iyi nkangu, harimo abana 6 abandi n’abantu bakuru nk’uko Polisi yo muri iki gihugu ikomeza ibivuga.
Iyo nkangu, yatewe n’imvura nyinshi, yibasiye ibice byinshi byo mu Karere ka Bulambuli, hafi y’Umurwa Mukuru wa Kampala.
Iyi nkangu yanasenye inzu 40 ndetse ibikorwa byo gushakisha abahitanywe nayo bikaba bigikomeje.
Iyi nkangu yahitanye abantu nyuma y’aho ku wa Gatatu, Minisitiri w’Intebe wa Uganda Robinah Nabbanja, yaburiye abantu ko bateganya ko hazaba ibiza bityo bakwiye gufata ingamba.
Amazi yakomeje kuba menshi ateza imyuzure mu mashuri no mu nsengero, asenya amateme. Leta ya Uganda yohereje abasirikare mu bikorwa byo gutabara no gushakisha imibiri y’abahitanywe nayo gusa birakekwa ko ababuriwe irengero baba barengewe n’ibyondo bagahera munsi.
Ingabo za Uganda zibinyujije kuri X zatangaje ko ubwato bubiri bwari bugiye gutabara imodoka ya taxi yaheze ku iteme hafi y’Umujyi wa Pakwach bumwe bwarohamye ndetse na ‘ingénieur’ umwe arapfa.
Kuri uyu wa kane Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Anita Among yihanganishije imiryango yabuze ababo mu myuzure yibasiye ibice bitandukanye by’Igihugu.
Umuryango utabara imbabare Croix Rouge, ufatanyije n’inzego z’umutekano za Uganda ndetse n’abayobozi batandukanye baracyakomeje ibikorwa byo gushakisha ababuriwe irengero.