Urukiko rwa Uganda rushinzwe kuburanisha ibyaha bya ruswa ku wa 13 Kanama 2025 rwaburanishije uwahoze ari umupolisi, Francis Oyet, ushinjwa kwakira umushahara mu gihe cy’imyaka itatu kandi atagikorera Leta.
Oyet w’imyaka 44 y’amavuko yasezeye muri Polisi ya Uganda ku bushake muri Nzeri 2020. Ubushinjacyaha bwasobanuye ko kuva icyo gihe kugeza mu Ukwakira 2023, yakiriye umushahara wa miliyoni 20,6 z’Amashilingi.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko Oyet yakomeje kwakira aya mafaranga abizi neza ko ari guhombya Leta, kandi ko bitemewe n’amategeko.
Umucamanza yabajije Oyet niba yemera ko yakoze iki cyaha, asubiza ko acyemera kandi ko uko Ubushinjacyaha bwabisobanuye, ari ko byagenze.
Urukiko rwahise rutegeka ko Oyet afungirwa by’agateganyo muri Gereza ya Luzira kugeza tariki ya 21 Kanama, ubwo hazamenyekana umwanzuro w’uru rubanza.
Icyaha cyo guteza Leta igihombo mu rwego rw’imari gihanishwa igifungo kigera ku myaka 21, ihazabu y’amafaranga cyangwa se byombi.
