Kuri uyu wa 27 Gashyantare 2024, ni bwo Rutahizamu wa Paris Saint-Germain, Kylian Mbappe yakiriwe ku meza na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron wamutumiye ngo basangirire muri Elysee (Ibiro bya perezida w’u Bufaransa).

 

Uyu muhango kandu wanitabiriwe na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, uri mu ruzinduko mu gihugu cy’u Bufaransa. Mbappe akigera kuri kuri Elysée, yakiriwe n’abakuru b’ibihugu byombi.

 

Uyu mukinnyi usanzwe ari Kapiteni w’u Bufaransa, yasuhuzanyije na Emir wa Qatar ahita amubwira amagambo gusa ntiyabashije kumvikana. Mu gihe Perezida Macron w’u Bufaransa yabwiye kizigenza Mbappe ati “Ugiye kongera kuduteza ibibazo byinshi.”

 

Aya magambo Macron yatangaje yashize mu rujijo benshi kuko nta yandi yongereyeho ku buryo hamenyekana neza icyo yashakaga kuvuga. Gusa bikekwa ko impamvu yamubwiye aya magambo ari uko yatangaje ko yamaze gufata icyemezo ko azerekeza muri Real Madrid mu mpera z’uyu mwaka w’imikino, atandukanye na Paris Saint-Germain isanzwe ifitwe n’Abanya-Qatar.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.