Ugushidikanya ku mugore uvuga ko atwite inda ya kabiri ya pasiteri Theogene nyuma y’umukobwa babyaranye

Hakomeje kuvugwa cyane inkuru y’umugore witwa Murungi Diane ukomeza guhamya adashidikanya ko yabyaranye na pasiteri Niyonshuti Theogene, aho uyu mugore ashimangira ko yabyaranye umwana wa mbere na Niyonshuti w’umukobwa kuri ubu ufite imyaka 6, mu gihe atwite inda y’amezi agiye kuba arindwi nayo avuga ko yayisigiwe na Niyonshuti.

Nyuma y’uko iyi nkuru yari yasohotse ari amajwi y’uyu mugore yahaye umugabo uvuga ko ari pasiteri Claude, abantu bari batarabona uyu mugore amaso ku yandi, gusa yageze aho afata umwanzuro wo kwegera kamera atanga ubuhamya bw’urugendo rwe na pasiteri Niyonshuti Theogene kuva bamenyanye kugeza babyaranye umwana w’umukobwa akamusigira n’indi nda.

Uyu mugore witwa Murungi, yabwiye Yongwe ko amenyana na Niyonshuti bahuriye ku Muhima, kandi Atari azi ko afite umugore kuko bahura nta mpeta yari yambaye. Avuga ko icyo gihe yabanaga n’abandi bakobwa ariko Niyonshuti amujyana mu nzu ye amukodeshereza aho kuba h’ibihumbi 30frw ku kwezi, amuhahira akanamwitaho.

Yagize ati “icyakora yakundaga kumbwira ko afite akazi kenshi, ari nayo mpamvu yakundaga kuza kundeba mu masaha ya nijoro, yewe nta nubwo yigeraga arara murugo, yarazaga agataha.” Uyu mugore Murungi, yakomeje avuga ko kandi amenya ko Niyonshuti afite umugore atahise abibwira umugore wa Niyonshuti, Assia Uwanyana, akanaheraho amusaba imbabazi zo kuba atarabimubwiye.

Icyakora nubwo uyu mugore yavuze ibi byose, hari abamubonye bavuga ko basanzwe bamuzi, ariko batungurwa cyane n’uko ariwe mugore uvuga ko yabyaranye na Niyonshuti. Nk’umwe watanze ubuhamya bw’ahantu azi uyu Murungi, yavuze ko asanzwe amuzi akora akazi ko kwicuruza ahitwa Batsinda-Kagugu.

Uyu mugore wumvikanye kuri shene ya YouTube ya urugendo tv yahamije avuga ko uyu mugore Murungi aherutse no gushwana n’umugabo yavugaga ko yamuteye inda avuga ko ari iya Niyonshuti yamusigiye. Yavuze ko kandi nubwo Murungi avuga ko umwana mukuru yabyaranye na Niyonshuti afite imyaka 6, ariko icyakora yavuze ko ‘Umwana we ni igikara kandi afite imyaka 3 rwose si uwa pasiteri Theogene.’

Inkuru Wasoma:  Umugore w'umuhanzi Fireman ahangayikishijwe n'ubumuga yatewe n'impanuka aherutse gukora.

Uretse uyu mugore abantu benshi barebye ikiganiro Murungi yagiranye na Yongwe, bamwe muri bo bavuze ko basanzwe bazi uyu mugore akora umwuga wo kwicuruza I Kagugu. Bakomeje bavuga ko Murungi aherutse no gufungisha umusore yari yageretseho inda bikanga, uwo musore amugeretseho icyaha cyo kumuciraho umupira wo kwambara mu gihe cyo kwibuka.

Umukobwa umwe uvuga ko atuye mu gace kamwe na Murungi, avuga ko iyo nda ya kabiri imaze kwanga uwo musore yari yayigeretseho, yahise avuga ko ari iy’umusore wa mbere babyaranye uwo mwana ‘ufite imyaka 3 y’amavuko’ witwa Munezero unarera uwo mwana, ahamya neza ko amafoto y’umwana Murungi ari kugenda agaragaza avuga ko ari ay’umwana yabyaranye na pasiteri Niyonshuti Atari umwana we.

Bamwe mu bari gukurikira ibi biganiro byose biri gukorerwa ahagaragara ahanini bigakorwa n’abafite aho bahuriye n’ibiganiro by’iyobokamana n’amadini bakomeje gukemanga bavuga ko kuvuga pasiteri Theogene n’umugore we Uwanyana Assia bishobora kuba hari umuntu ubyihishe inyuma kugira ngo babashyireho urubwa.

Inkuru Wasoma:  Ese koko Nyaxo yaba afungiye i Burundi azira kwitambika Perezida?

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved