banner

Uhiriye mu nzu ntaho adapfunda imitwe! RDC yahagaritse imbuga nkoranyambaga

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahagaritse imbuga nkoranyambaga zirimo X na TikTok ndetse na porogaramu ya Google Play Store, nk’imwe mu ntwaro zo guhangana n’amakuru avugwa ku ntambara yo mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Imbuga nkoranyambaga zakuwe ku murongo nyuma y’uko umutwe wa M23 wigaruriye Umujyi wa Goma.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubushakashatsi muri sosiyete y’Abongereza, NetBlocks, Isik Mater yabwiye Jeune Afrique ko imbuga nkoranyambaga zafunzwe.

Ati “Twahamya ko TikTok, X/Twitter, Google Play Store zifunzwe zose muri RDC.”

NetBlocks ku wa 3 Gashyantare 2025, yanditse kuri X ko kubuza abaturage gukoresha Google Play Store bishobora kuba bigamije gutambamira abashaka gushyira VPN mu bikoresho byabo by’ikoranabuhanga.

Abaharanira uburenganzira bwa muntu batangaje ko iki cyemezo “kibangamira uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo no kubona amakuru biteganywa n’ingingo ya 23 na 24 z’itegeko nshinga.”

Jeune Afrique yagerageje kuvugisha Minisitiri w’Itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya, n’Umuyobozi w’Inama Nkuru ishinzwe ibitanganzamakuru by’amajwi n’amashusho n’itumanaho, Christian Bosembe, ariko bose ntibasubiza.

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Jacquemain Shabani, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 3 Gashyantare 2025, yavuze ko izo mbuga zavuyeho kubera ikibazo cya tekinike.

Ati “Ndabizeza ko ibi biba byakemutse vuba na bwangu, hari ibibazo bya tekinike byari byabayeho ariko turi kubikemura.”

Gufunga imbuga nkoranyambaga bikozwe mu gihe abaturage batangiye kutizera ibyo inzego za Leta zitangaza, by’umwihariko bihereye ku byavuzwe mbere gato na nyuma y’ifatwa rya Goma.

Inkuru Wasoma:  Muratubeshya ngo murarengera Abanyekongo kandi murwana ku birombe byanyu – Abadepite muri Afurika y’Epfo kuri Ramaphosa

Ku wa 19 Mutarama 2025, Christian Bosembe yanditse kuri X ko ari gukurikirana akantu ku kandi ku by’ifungwa rya TikTok muri Amerika kugira ngo babyigireho.

Ati “Mbabajwe n’uko TikTok iri guhinduka intwaro y’icengezamatwara ripfuye mu gihugu cyacu.”

Uyu mugabo ni we ushinzwe gukurikirana ibivugwa n’ibitangazamakuru bitandukanye, ndetse kuva M23 yakaza umurego igafata ibice byinshi yashyize igitutu n’iterabwoba ku banyamakuru ngo bareke kwandika ku ntsinzi yayo, kubirengaho bikaba kwanga igihugu.

Hirya y’ibyo ariko imbuga nkoranyambaga ni zo zifasha abantu mu bihe by’ubu kumenya amakuru yo mu bice bitandukanye by’Isi.

Umuyobozi wa Internet Sans Frontières, Julie Owono, yatangaje ko icyemezo cyo gufunga imbuga nkoranyambaga witwaje ko zikwirakwizwaho ibihuha kandi utabasha kuzigenzura ari icy’abayobozi b’abanyantege nke bashaka kuniga ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo.

Ati “Iyi ni impamvu y’abayobozi bashishikajwe no kuniga uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo binyuze ku mbuga nkoranyambaga. Yego haba amakuru y’ibihuha ariko iyo si impamvu yo gukumira ibitekerezo bivuye kuri X na TikTok.”

Abanye-Congo bo basaba ko imbuga nkoranyambaga zifungurwa bagakomeza kubona amakuru.

Abasesenguzi basanga ibyiza ari ugukorera mu mucyo kuruta uko wakwifungirana ugakorera mu ibanga.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved

error: Oops!