Polisi ya Minneapolis yataye muri yombi umugabo ukekwaho guteza inkongi y’umuriro ubugira kabiri, ibi byanangije imisigiti yo muri uyu mujyi mu cyumweru gishize. Ibi umuyobozi akaba yarabihaye inyito y’iterabwoba rishingiye ku muryango w’abayisilamu.
Umuyobozi wa Polisi Brian O’Hara, yatangaje ko Jackie Rahm w’imyaka 36 y’amavuko yatawe muri yombi mu gitondo cyo ku cyumweru, ariko kandi ntiyatanze ubusobanuro burambuye bw’uko yafashwe. Arashinjwa gutwika ku nshuro ya kabiri nyuma y’umuriro watangiye ku ya 23 na 24 Mata maze hasohoka icyemezo cyo kumuta muri yombi.
Mu butumwa yatanze ku cyumweru, O’Hara yagize ati: “insengero zigomba kuba ahantu hubashywe. Gutinyuka gutwika urusengero rutagatifu, aho imiryango n’abana bateranira, ni ubunyamaswa budasanzwe. Kandi uru rwego rw’inzangano zeruye ntiruzihanganirwa mu mujyi wacu ukomeye.”
Abayobozi bafite igice cya Minnesota cy’Inama y’umubano w’abanyamerika n’ubuyisilamu bishimiye itabwa muri yombi ry’uyu mugabo nyuma y’umuriro wari wabangamiye umuryango w’abayisilamu muri ako karere.
Umuyobozi mukuru w’iryo tsinda, Jaylani Hussein yagize ati: “Iri fatwa ryagabanyije impungenge rinatanga ihumure ku baturage bacu, ni igikorwa cyatangiye mu cyumweru gishize kandi turizera ko tuzamenya byinshi ku mpamvu zateye ukekwaho icyaha ndetse n’abafatanyabikorwa be bose gutera ibyo bitero ku mazu dusengeramo.”
Inkongi yambere yatewe ku wa mbere ushize mu igorofa rya gatatu ry’ikigo cya kisiramu cy’Impuhwe. Kikaba ari ikigo kirimo umusigiti wa Masjid Al Rahma. Ikirego cy’inshinjabyaha kivuga ko amashusho y’ubugenzuzi yamwerekanye yinjira mu kigo yitwaje igikapu kirimo lisansi imbere. Nyuma yigihe gito, umukozi yabonye umuriro hafi yibiro, ariko kandi uyu muriro ubasha kuba wazimwa mbere yuko ukwirakwira cyane.
Indi nkongi yo yatewe ku cyumweru nijoro mu bwiherero bw’umusigiti, mu isoko rya 24 rya Somalia. Kuri iyi nshuro nabwo abasenga babashije kuzimya uyu muriro. Imisigiti yombi ntabwo iri munsi ya kilometero imwe. O’Hara yari yavuze mbere ko abashinzwe iperereza bakeka ko umuntu umwe ari we nyirabayazana w’izo nkongi zombi z’umuriro.