Ukekwaho kwica umugore we yafatiwe i Nyagatare

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi umugabo wo mu Karere ka Kamonyi ukekwaho kwica uwari umugore we, afatiwe mu Karere ka Nyagatare.

Mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda, Akagari ka Gihara, Umudugudu wa Rukaragata,kuwa 24 ugushyingo, umugore witwa Mukandayisenga Françoise w’imyaka 32, bikekwa ko yishwe n’umugabo we witwa Tuyizere na we w’imyaka 28, amuteye icyuma, we agahita acika.

Amakuru yavaga mu baturanyi n’abo mu muryango wabo, yavugaga ko uyu muryango wabanaga mu makimbirane, ari nabyo byaje kuvamo urupfu.

Kugeza ubu, Tuyizere yamaze kugarurwa mu Ntara y’Amajyepfo, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gacurabwenge, mu Karere ka Kamonyi kugira ngo ashyikirizwe RIB.

Nyakwigendera Mukandayisenga Françoise, yashyinguwe ku wa 25 Ugushyingo 2024.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved