Abadatunze terefone mu mujyi wa Kigali bavuga ko babayeho mu buzima bugoye, bitewe n’uko Babura amahirwe kuri gahunda z’akazi cyangwa se izindi serivisi kubera kutagira terefone. Ni mu gihe hari abavuga ko gutunga terefone bidahagije, mu gihe itakubyarira umusaruro ungana n’uwa mudasobwa, tereviziyo n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.
339