Amezi make mbere y’uko inzego z’umutekano zivumbura ko Kazungu Denis yicaga abakobwa akabashyingura mu rugo rwe, abaturanyi bari barabonye ibimenyetso byinshi byerekana ko uyu mugabo Atari shyashya. Kuwa 5 Nzeri nibwo abagenzacyaha bavumbuye imirambo ishyinguye mu rwobo rucukuye aho Kazungu akodesha.
Umujyi wa Kigali wose ndetse n’ababyumvise mu gihugu bahise bahinda umushyitsi, ibibazo bitangira kwibazwa ari uruhuri k’uburyo Kazungu yashoboye kwica abo bantu bose nta muntu ubimenye, impamvu yaba yaramuteye gukora ibyo bikorwa, niba yaba afite abafatanyacyaha bakoranaga n’ibindi.
Kazungu nta baturanyi ba hafi yari afite, abatuye hafi ye bari muri metero 100, hazengurutswe n’ibiti by’imiyenzi kuburyo inzu abamo ifite uburinzi buhagije mu kuba yonyine, utirengagije ko yangaga abashyitsi, uretse abagore bazaga iwe nijoro gusa bazanye na we bavanye mu kabari inshuro nyinshi kandi.
Abenshi mu bakobwa bazanaga na Kazungu mu rugo iwe bakekwagaho gusa kuba Abakora umwuga w’uburaya ‘Indaya’ kubw’ibyo abaturage ntabwo bigeze bashaka kugira icyo bakora n’igihe bigeze babona ko muri urwo rugo habaye ihohoterwa. Umuturanyi umwe wa Kazungu witwa Irene Mukasine, yavuze ko mu mezi abiri ashize, yagize ubwoba ubwo mu nzu ya Kazungu hasohokagamo umukobwa wambaye ubusa, umukobwa ukiri muto, hari nyuma ya saa sita.
Uyu mukobwa ibirenge bye n’amaboko byasaga nk’aho byahoze biziritse imigozi, ariko yaje gushobora gucika asigarana ibikomere aho yari aziritse. Uyu mukobwa yasakuje n’ijwi ryo hejuru cyane asaba Mukasine ‘kumuhisha kubera ko agiye kwicwa’
Mukasine yagize ati “Nkimubona nagize ngo mbonye idayimoni, nagize ubwoba bwinshi, nahise nsohoka mu nzu ngo ndebe ikiri kumwirukansa. Nabonye Kazungu aza yamukurikiye, Kazungu amaze kutubona, arahindukira agenda yerekeza ku muhanda.” Mukasine n’abandi baturanyi bahise babwira Mutwarasibo ibyabaye, ariko ikibazo agica amazi avuga ko ‘Ari intonganya zabaye hagati ya Kazungu n’indaya ye’.
Ntabwo haciyemo igihe kinini, undi mukobwa wazanye na Kazungu yagize ikibazo, nawe aza gucika nk’uwa mbere yiruka agana mu baturanyi. Mukasine yabwiye The new times ati “Uwo mukobwa yavuze ko Kazungu yamwambuye mu gitondo kuko bari bararanye, amutunga ikaramu mu ijosi amusaba kumuha umubare w’ibanga wa terefone ye na Mobile Money, isura ye yari iriho ibikomere, byaragaragaraga ko yakubiswe na Kazungu, icyo gihe twatanze ikibazo nanone, ariko nabwo duhabwa igisubizo kimwe, ko Kazungu yatonganye n’indaya ye.”
Umukobwa wa nyuma wacitse byabaye mu byumweru bibiri bishize, icyakora aho bitandukaniye na babiri babanje gutoroka Kazungu mbere, we ntabwo yashoboraga gutoroka ngo ave mu nzu ku giti cye, ahubwo se yasakurije n’induru nyinshi mu nzu kugira ngo abaturanyi babashe kuba bamwumva.
Mukasine yagize ati “Twumvise asakuza tujya kuri iyi nzu, duhamagara Kazungu ngo afungure, asohoka aririmba indirimbo yo guhimbaza Imana mu giswahili, nkeka ko yashakaga kutujijisha kugira ngo atwereke ko nta kibi arimo, twamuhatirije gufungura ariko aranga.”
Yakomeje avuga ko bamaze kubona ko Kazungu yanze kubumva, bahisemo gufata amabuye bayatera ku nzu ye hejuru ku mabati, abonye bimeze gutyo yabonye ko abaturanyi bamaramaje ahitamo kureka umukobwa, wasohotse na we anyuze mu gikari yiruka. Kuri iyi nshuro babimenyesheje polisi, icyakora polisi yasabye ko inzego z’ibanze zandika raporo ko Kazungu ari ikibazo muri aka gace.
Aba baturanyi biganjemo abagore ubwo begeraga mutwarasibo bakabimubwira, nabyo yabiciye amazi. Mukasine yagize ati “Si n’ukubeshya batubwiye kurekera aho kwitwaraho umwikomo Kazungu, ariko ntabwo abayobozi ari uko bakabwiye abaturage, bagomba kutwumva, baradusuzuguye, nyamara twe twari dufite ukuri.”
Umunyamakuru yabashije kwegera Mutwarasibo ngo agire ibyo amubaza mu kiganiro, ariko ntiyabasha kwemera kumuvugisha. SOMA N’IYI NKURU>>> Nyuma y’umusore wagaragaye avuga ko yakorewe iyicarubozo muri gereza ya Rubavu hatangiye inkundura y’urubanza
Mukasine uturanye na Kazungu ndetse wanakiraga abakobwa bacitse Kazungu washakaga kubica