Uko amabara y’imyenda wambara agendana n’uko uri kwiyumva uwo munsi.

Mu mibereho yacu hari uburyo twiyitaho biturutse ku mitekerereze yacu ndetse n’uburyo abandi batubona. Imyambarire igaragaza amarangamutima n’uburyo twiyumva. Kwambara neza kandi kubakundana ni ikintu cy’ingenzi ukora umukunzi wawe akarushaho kukwishimira. Burya ngo uko umuntu yambaye bishobora kugaragaza ibihe arimo.    Impamvu abagabo bakunda gukora imibonano mpuzabitsina mu gitondo abagore bakabikunda ku mugoroba.

Habaho imyambaro umuntu yambara igihe yumva anezerewe, hakaba n’iyo yambara mu gihe yumva atameze neza cyangwa nta kanyamuneza afite, ari naho usanga yiyambariye uko yiboneye.  Nkuko bisobanurwa n’umushakashatsi muri kaminuza ya Hertfordshire Karen Pine, ngo abantu bafite ibibazo cyangwa agahinda ntibita ku ko bambaye cyangwa uko bagaragara. Amabara y’imyenda nayo ngo agaragaza imitekerereze n’uko umuntu yiyumva uwo munsi. Reka tukugezeho bimwe mu bisobanuro bitangwa ku buryo umuntu aba yiyumva iyo yambaye amabara akurikira:

IBARA RY’UMWERU: Ku bw’ikinyamakuru Full Woman, ngo ibara ry’umweru rihuzwa no kuba umwere (innocence), kuzira ubwandu (purity), kuberwa (elegance), ndetse n’umucyo (brightness). Igihe wumva utuje, ufite amahoro y’umutima, mbese utajagaraye, ngo akenshi wambara umwenda w’umweru.

IBARA RY’ UMUTUKU: Ngo iri ni ibara ribyutsa ibyiyumviro n’amarangamutima. Nk’uko tubikesha urubuga rwa internet 7sur7, iri bara ngo ryerekana imbaraga, ubushake bukomeye (passion), ndetse n’urukundo (love). Ku rundi ruhande, ngo iri bara rivuga amaraso ndetse n’intambara. Kubw’ikinyamakuru Full woman, abantu bakunda kwambara imyenda y’umutuku baba ari abantu baharanira gutera imbere (bari ambitious), batava ku izima (bari impulsive), bagira amarangamutima yihuse (excitable), bigirira ikizere (confident) kandi b’abanyembaraga (energetic). Bakunda kandi kugera ku ntego zabo uko zaba zimeze kose, kuko batajya bacika intege. Aba bantu kandi bakunda no kutamenya kwihishira (extrovert).

IBARA RY’ UBURURU : Ibara ry’ ubururu rituma umuntu arushaho gutuza. Ngo ni ibara ry’ umutuzo, ry’urukundo rw’abawe no kubitaho (affection), ndetse n’ineza (gentleness). Abantu bakunda kwambara imyenda y’ubururu bwerurutse (bleu ciel), bakunda kuba bazi guhanga (creative), bari sensitive, ndetse bazi no gutekereza cyane (imaginative). Nyamara ngo abakunda ubururu bwijimye (dark blue cg bleu foncé), bakunda kuba ari abahanga, bigenga kandi bita ku nshingano zabo (baba ari responsible). Abahungu bakagombye kujya bakunda kwambara imyenda y’ubururu. Kandi ngo igihe umuntu yumva atuje kandi yifitiye ikizere ngo ajye yambara imyenda y’ ubururu.

IBARA RY’ IROZA: Iri bara rero ngo ni iry’ umucyo, rikaba ryerekana isuku. Iri bara kandi ngo riri romantic, akaba ariyo mpamvu abakobwa bakagombye kujya bakunda kwambara imyenda y’iroza.

IBARA RY’ UMUHONDO: Ibara ry’umuhondo ngo ryerekana ibyishimo, ikizere, umubano, ubuvandimwe (fraternity), n’andi marangamutima meza yose. Abantu bakunda kwambara imyenda y’umuhondo baba ari abantu bashimishije kandi bashimisha n’abandi. Baba bazi gukora (bari active), kandi bazi guhangana n’ibibagora. Abantu bakunda ibara ry’umuhondo kandi ngo baba bifuza kunezerwa ndetse bazi no kubiharanira. Igihe rero umuntu yumva anezerewe , ajye yambara imyenda y’umuhondo.

Inkuru Wasoma:  Uku niko uburaya bwaturutse i Nyanza bugakwira hose mu Rwanda.

IBARA RYA ORANGE: Iri ngo ni ibara rikurura amaso cyane, rimwe ngo umuntu yambara bakavuga bati “arahise”. Iri bara rero ngo ryerekana umuntu uharanira kugera ku ntego ze, ushaka gukurura amaso y’abantu. Umuntu ukunda kwambara imyenda ya orange, ngo aba azi gukora, afite ubushobozi (competent), ariko ngo aba atazi kwihangana. Uyu muntu kandi ngo aba yigenga, ari umunyamwete, kandi ngo afite gahunda mu byo akora byose, ku buryo akenshi arusha abandi. Ikindi kandi ngo uyu muntu aba azi guhanga, yaba imirimo cyangwa se ibindi bintu bitandukanye, akabikorana umwete n’ imbaraga.

IBARA RY’ICYATSI: Iri bara ry’icyatsi ngo rijyanye n’ibidukikije (nature), ku bw’ iyo mpamvu rero ngo rikaba ritera ibyiyumviro byo gukiza (indwara n’ibindi). Iri bara ry’icyatsi kandi ngo ryerekana amahirwe (chances) ndetse n’ubwumvikane (harmony). Iri bara ngo rikunda guhuzwa n’ibintu biteye ubwoba cyangwa bitizewe. Abantu rero bakunda ibara ry’ icyatsi, ngo bakunda kuba abantu bareba kure, bitondera ibyo bakora byose kandi ngo batajya bahubuka. Ikindi kandi ngo bakunda kuba abantu bagira ikizere (hope) kandi bakunda gufasha abandi. Ni uko rero ngo igihe umuntu afite icyizere ajye yambara imyenda y’icyatsi.

IBARA RY’UMUKARA: Ibara ry’umukara ngo ni ibara rikomeye cyane, ryerekana kuberwa, ubukire, ubutegetsi na power. Umuntu rero ngo ukunda kwambara imyenda y’umukara aba ari umuntu uzi kwicunga we ubwe (self-control), kandi ngo wabasha gutegeka. Iri bara ngo ryerekana kandi umuntu ufite discipline, wiyubaha, ufite intego, ufite ibitekerezo bihamye kandi usobanutse. Nyamara ngo iri bara rishobora no kwerekana agahinda, kwiheba ndetse n’ ibindi bibi byose.

Icyo dukwiye kumenya ni uko n’ubwo amabara afite ubwo busobanuro muri rusange, ubusobanuro bw’amabara na none buterwa n’umuco w’igihugu, akarere, cyangwa umugabane umuntu aherereyemo. Nk’uko tubikesha ikinyamakuru cyo muri Uganda The New Vision, ngo mu gihugu cy’ubuhinde ibara ry’umutuku niryo abageni bambara bashyingiwe, mu gihe mu Rwanda cyangwa mu bihugu byinshi by’Afurika bakunze kwambara umweru.    Wari uzi impamvu hari umukobwa muhura agatangira kuruma umunwa we wo hasi?

Mu buhinde kandi ngo abapfakazi nibo bakunda kwambara umutuku bakawujyanisha n’umweru. Mu bushinwa ho bafata umutuku nk’ibara ry’amahirwe, ibyishimo ndetse n’ubutegetsi (power) naho mu Burayi, hari igihe kigeze kubaho umugore wambaye umutuku bakamufata nk’ikirara, icyomanzi cyangwa indaya. Kwambara imyenda ifite amabara arenze rimwe bikunda kubaho cyane, ariko nk’uko abantu baba bashaka kwambara amabara ajya kujyana mu byerekeye uko amaso ayabona (aribyo bakunze kwita “Kujyanisha”), ngo bakwiye no kujya bita ku busobanuro bw’amabara bagiye kujyanishanya, kugira ngo birinde kubonwa uko batari. src: Kigaliwomen

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved