Mu karere ka Kayonza Umurenge wa Rwinkwavu, bamwe mu bakora akazi ko gucukura amabuye y’agaciro bifuza ko udukingirizo twagenewe gukoreshwa n’abagabo n’utw’abagore dushyirwa hafi yabo. Ibi babivuze ubwo itsinda ry’abanyamakuru bibumbiye muri ABASIRWA basuraga abakora aka kazi.
Aba bakozi bifuza ko inzego z’ubuzima zibegereza udukingirizo aho bakorera, ni abagabo, abagore, urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Bakomeje bavuga ko akazi bakora katabemerera kubona umwanya wo kujya mu bitaro cyangwa ku kigo nderabuzima cya Rwinkwavu gushaka udukingirizo.
Tuyishime Hermogene, umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri zone ya Gahengeri, yavuze ko muri aka gace ari ahantu haboneka amafaranga menshi ku bakora ubucukuzi, akavuga ko uko ayo mafaranga aboneka ari nako hakorerwa imibonano mpuzabitsina inshuro nyinshi, yagize ati “hano tuhafite ububiko bw’imiti idufasha kuvura abantu bakomerekeye mu kirombe, rero baduhaye n’udukingirizo byaturinda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.”
Uwitwa Muhimpundu Josiane yavuze ko kuva minisiteri y’ubuzima yatangira gukora ubukangurambaga ku bijyanye n’ibyiza byo gukoresha udukingirizo, Atari yaca iryera agakingirizo kaganewe gukoreshwa n’abagore. Avuga ko utwo abona ari utw’abagabo gusa kandi abakeneye kudukoresha ari benshi cyane mubo bakorana. Akomeza avuga ko kubera ko bakora iminsi itandatu mu cyumweru, abakeneye gukoresha udukingirizo bata akazi bakajya kudushaka kure.
Ntawigira Anastase ni umuganga mu bitaro bya Rwinkwavu ushinzwe serivisi y’abafite virusi itera SIDA, avuga ko hari igihe bigeze gushyira udukingirizo ahantu hahurira abantu benshi, bagarutse basanga abana baradukozemo imipira yo gukina kubw’iyo mpamvu byabaye ngombwa ko badushyira ahabugenewe. Ni mu gihe umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Nyemanzi John Bosco avuga ko muri iyi minsi hari ibura ry’udukingirizo, n’utuboneka tukaba tudahagije kuburyo twagera kubadukeneye bose.
Akomeza avuga ko icyakora bagiye kubikurikirana kugira ngo ahari ibura ryatwo ruhashyirwe. Hari abemeza ko umuntu wa mbere wagaragayeho virus itera SIDA mu Rwanda ari uwo mu murenge wa Rwinkwavu. Minisiteri y’ubuzima mu ishami rishinzwe ubuzima RBC rigaragaza ko intara y’iburengerazuba ari iya kabiri mu kugira abantu benshi banduye SIDA aho ikurikira umujyi wa Kigali.