Perezida wa repubulika y’u Rwanda Paul Kagame abisabwe na minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo ndetse na ministiri w’umutekano mu gihugu bikaza kwemezwa mu nama y’abaministiri yateranye kuwa 14 ukwakira 2015, yemeje iteka rigena imishahara y’abapolisi.
Ni iteka rya perezida No001 ryo kuwa 14 Mutarama 2016 ryasohotse mu igazeti ya leta y’u Rwanda kuwa 18 mutarama 2016 rigena imishahara y’abapolisi. Umushahara w’abapolisi ubumbiye hamwe ukubiyemo iby’ingenzi nk’umushahara fatizo, indamunite z’icumbi, indamunite z’ingendo, inkunga ya leta mu bwiteganyirize bw’umukozi ndetse n’inkunga ya leta yo kuvuza umukozi. abapolisi b’u Rwanda bahabwa imishahara bagendeye ku mirimo bakora bigendeye ku mapeti yabo.
Twabakusanyirije uko amapeti y’abapolisi bu Rwanda akurikirana ndetse n’imishahara bagenerwa ku kwezi. Turahera ku mapeti mato tugenda tuzamuka kugera kurya nyuma ryo hejuru.
IMISHAHARA Y’ABAPOLISI BATO
Ipeti rya constable niryo peti rito mu gipolisi cy’u Rwanda, buri wese winjiyemo niryo aheraho. Iteka rya perezida rimugenera umushahara ungana na 70799frw ku kwezi.
Umupolisi ufite ipeti rya CORPORAL mugipolisi cy’u Rwanda rigizwe n’agatambaro ku mukara kariho utumenyetso tubiri tw’utu V mu ibara ry’umweru agenewe umushahara ungana na 83829frw.
Hakurikiraho ipeti rya SERGEANT rigizwe n’agatambaro ku mukara kariho utumenyetso dutatu tw’utu V mu ibara ry’umweru. Umuplisi ufite iri peti agenewe umushahara ungana na 96877 frw ku kwezi.
Ipeti rya senior sergeant niryo rikurikiraho, rigizwe n’agatambaro ku mukara kariho utumenyetso dutatu tw’utu V mu ibara ry’umweru ndetse n’ishusho ry’umwashi w’umweru hejuru yatwo. Agenewe umushahara ungana na 164045frw ku kwezi.
Ipeti rya gatanu muri polisi y’u Rwanda ni chief sergeant. Rigizwe n’agatambaro k’ubururu gakeye gakozwe nk’igi kadodeweho ibirango by’umweru bigizwe n’inuma iri hagati y’amagambo abiri ariyo Rwanda na Police. Umupolisi ufite iri peti ahembwa umushahara ungana na 213130frw ku kwezi.
IMISHAHARA Y’ABAPOLISI B’ABOFISIYE BATO: Abofisiye bato bahera ku ipeti rya assistant inspector, rigizwe n’agatambaro k’umukara Bambara ku rutugu kadodeyeho ibirangamapeti by’ibara rya zahabu bigizwe n’inyenyeri imwe ndetse n’ijambo police. Umupolisi ufite iri peti agenerwa umushahara ungana na 264399frw ku kwezi.
Ipeti rikurikira assistant inspector ni irya inspector, rigizwe n’agatambaro k’umukara Bambara ku rutugu kadodeyeho ibirangamapeti by’ibara rya zahabu bigizwe n’inyenyeri ebyiri n’ijambo Police. Umu police ufite iri peti agenerwa umushahara ungana na 323804frw ku kwezi.
Chief inspector niryo peti rikurikiraho, rigizwe n’agatambaro k’umukara Bambara ku rutugu kadodeyeho ibirangamapeti by’ibara rya zahabu bigizwe n’inyenyeri eshatu ndetse n’ijambo police. Umupolisi ufite iri peti agenderwa umushahara ungana na 432469frw ku kwezi.
IMISHAHARA Y’ABAPOLICE B’ABOFISIYE BAKURU: Superintendent niryo peti rya mbere mub’ofisiye bakuru. Rigizwe n’agatambaro k’umukara Bambara ku rutugu kadodeyeho ibirangamapeti by’ibara rya zahabu bigizwe n’ijambo police n’ikirangantego cy’igihugu. Umu police ufite iri peti agenerwa umushahara ungana na 559406frw ku kwezi.
Hejuru y’iri peti hari senior superintendent, Rigizwe n’agatambaro k’umukara Bambara ku rutugu kadodeyeho ibirangamapeti by’ibara rya zahabu bigizwe n’ijambo police, inyenyeri imwe n’ikirangantego cy’igihugu hejuru yayo. Umu police ufite iri peti agenerwa umushahara ungana na 671888frw ku kwezi.
Inyuma y’iri peti hakurikiraho chief superintendent, Rigizwe n’agatambaro k’umukara Bambara ku rutugu kadodeyeho ibirangamapeti by’ibara rya zahabu bigizwe n’ijambo police, inyenyeri ebyiri, ikirangantego cy’igihugu n’uturongo duhagaze dufite santimetero enye dushushanyije mu gatambaro k’umukara wijimye kambarwa ku ikora. Umupolisi ufite iri peti ahembwa umushahara ungana na 806957frw ku kwezi.
Abapolisi bahembwa umushahara uri hejuru ya miriyoni y’u Rwanda ni abafite ipeti rya assistant commissioner. Rigizwe n’agatambaro k’umukara Bambara ku rutugu kadodeyeho ibirangamapeti by’ibara rya zahabu bigizwe n’ijambo police, uducumu tubiri tunyuranyemo tuzengurutswe n’urugori, ikirangantego cy’igihugu kiri hejuru yabyo n’udutambaro tw’umukara twambarwa ku ikora tudodeyeho agashushanyo kamwe n’igice k’ibibabi mu ibara rya zahabu, umu police ufite iri peti akaba agenerwa umushahara ungana na 1,104,565frw ku kwezi.
Commissioner of police niryo peti rikurikiyeho, Rigizwe n’agatambaro k’umukara Bambara ku rutugu kadodeyeho ibirangamapeti by’ibara rya zahabu bigizwe n’ijambo police, udukoni dusongoye tubiri tunyuranyemo tuzengurutswe n’urugori, inyenyeri imwe ndetse n’ikirangantego cy’igihugu kiri hejuru yayo, n’udutambaro tw’umukara twambarwa ku ikora tudodeyeho udushushanyo tubiri tw’ibibabi mu ibara rya zahabu, uyu mupolisi akaba agenerwa umushahara ungana na 1,146,739frw ku kwezi.
Deputy commissioner general Rigizwe n’agatambaro k’umukara Bambara ku rutugu kadodeyeho ibirangamapeti by’ibara rya zahabu bigizwe n’ijambo police, udukoni dusongoye tubiri tunyuranyemo tuzengurutswe n’urugori, inyenyeri ebyiri ndetse n’ikirangantego cy’igihugu kiri hejuru yayo, n’udutambaro tw’umukara twambarwa ku ikora tudodeyeho udushushanyo tubiri tw’ibibabi mu ibara rya zahabu, uyu mupolisi akaba agenerwa umushahara ungana na 1,329,839frw ku kwezi.
Commissioner general niryo peti riri hejuru y’ayandi mapeti mugipolisi cy’u Rwanda, rigizwe n’atambaro k’ubururu Bambara ku rutugu kadodeyeho ibirangamapeti by’ibara rya zahabu bigizwe n’ijambo police, udukoni dusongoye tubiri tunyuranyemo tuzengurutswe n’urugori, inuma izengurutswe n’uruziga hagati, ikirangantego cy’igihugu kiri hejuru yayo, n’udutambaro tw’umukara twambarwa ku ikora tudodeyeho udushushanyo dutatu tw’ibibabi mu ibara rya zahabu. Umupolisi ufite iri peti agenerwa umushahara ungana na 1,735,800frw ku kwezi.Umuyobozi mukuru wa police y’u Rwanda IGP hatitawe ku ipeti yaba afite aganerwa umushahara ungana na 2,395,449 buri kwezi, mu gihe umwungirije we DIGP agenewe umushahara ungana na 2,177,430frw ku kwezi Uko amapeti yo mu gisirikare cy’u Rwanda arutanwa.