Mu gisirikare cy’u Rwanda harimo amapeti 16 ahabwa abasirikare baba baragikoreye ibikorwa by’indashyikirwa. Ni byinshi bigenderwaho abasirikare bahabwa impeta(amapeti), gusa ariko iby’ingenzi cyane ni ukugaragaza ubunyamwuga mu kazi, kurangwa n’ikinyabupfura ndetse no gukora ibikorwa by’indashyikirwa bihesha ishema igihugu ndetse n’igisirikare muri rusange.

 

Amazina y’amapeti y’ibisirikare bitandukanye ku isi ubusanzwe aba ahuye ariko hakabaho umwihariko mu bijyanye n’ibirango bimwe na bimwe, cyane ko nko mu Rwanda usanga hari abasirikare bakuru bafite amapeti arimo ikirangantego cy’igihugu. Ubusanzwe ibyiciro bikuru by’amapeti y’ingabo zu Rwanda ni bibiri, ariko buri cyiciro kikaba kirimo ibindi byiciro.

 

Ibyo byiciro binini rero ni icy’abasirikare bo mu rwego rwa ofisiye(officers) ndetse n’icyiciro cyo mu rwego rutari ofisiye. Mu cyiciro cyo mu rwego rw’abatari ofisiye amapeti yabo aba agaragara mu buso bw’ibara ry’umukara, mu gihe abofisiye bose amapeti yabo aba agaragara mu buso bw’ibara ry’icyatsi cy’ibara rya gisirikare bakunda kwita “vert militaire”.

 

ICYICIRO CYA I: ABASIRIKARE BATO

Ubusanzwe abasirikare bato ari nabo rwego rwa mbere haba harimo ipeti rya mbere abasirikare bato baheraho, ariko abafite iri peti nta kirango cy’ipeti baba bafite, ahubwo bahabwa izina rya “private” hakongerwaho izina ryabo. Irindi peti ribarirwa mu basirikare bato ni ipeti rya kaporare(corporal) rigaragazwa n’ikirango cy’inyuguti ebyiri za V.

 

ICYICIRO CYA II: ABA SOUS OFFICIERS

Icyiciro cy’abasirikare bitwa “sous officiers” mu rurimi rw’igifaransa, gutangirira ku musirikare ufite ipeti rya serija “sergeant” rikagaragazwa n’ikirango cy’inyuguti eshatu za V. ipeti rikurikiraho ni ipeti rya staff sergeant, rigaragazwa n’ikirango kimeze nk’iryipeti rya sergeant ariko rikiyongeraho akarango gafite ishusho nk’iyumwashi kajya hejuru.

 

Nyuma y’iri peti hakurikiraho ipeti rya sergeant major, umusirikare urifite akaba yambara ikirango kirimo akarongo kamwe gasa n’agatambitse. Inyuma y’iri peti haza umusirikare ufite ipeti rya warrant officer II, uyu akaba agaragazwa n’ikirango cy’uturongo tubiri dutambitse, hanyuma agakurikirwa n’ufite ikirango cy’uturongo dutatu dutambitse, uyu akaba yitwa warrant officer I. ayo niyo mapeti ari mu cyiciro cya kabiri cy’aba sous officiers.

 

ICYICIRO CYA III: ABOFISIYE BATO(JUNIOR OFFICIERS)

Muri iki cyiciro iyo uhageze, uba watangiye kujya mu basirikare bo mu rwego rwa ofisiye. Uretse kuba umusirikare ugeze kur uru rwego atangira kwambara ibirango biri mu ibara rya “vert militaire”, anatangira kwambara amapeti ye ku mpande zombi, ubwo ni ku ntugu zombie iburyo n’ibumoso. Biba bisobanuye ko ibyo yambaye ku rutugu rumwe binasobanurwa n’ibyo ku rundi byose ari bimwe. Mu gihe abatari aba ofisiye bo Bambara amapeti yabo ku ruhande rumwe gusa havuyemo sergeant major ndetse na warrant officer II na I. ibirango by’amapeti yo kuri uru rwego yose agaragara mu nyenyeri, ariko izo nyenyeri akaba ari izo mu rwego rwa mbere kuko mu rwego turaza kubona haraza izindi nyenyeri.

 

Ipeti rya mbere mubofisiye batoya ni second lieutenant(sous lieutenant) rikaba rirangwa n’inyenyeri imwe, rikaba rikurikira nirya lieutenant rirangwa n’inyenyeri ebyiri noneho inyuma hagakurikiraho ipeti rya capitain rirangwa n’inyenyeri eshatu.

 

ICYICIRO CYA IV: ABOFISIYE BAKURU( SENIOR OFFICERS)

Umusirikare ugeze kuri uru rwego atangira kwambara ipeti ririmo ikirangantego cy’igihugu. Iki cyiciro nacyo kandi kibamo inyenyeri ariko nazo nizo ku rwego rwa mbere nk’izo mu bofisiye bato. Ipeti rya mbere muri iki cyiciro ni Major, rirangwa n’ikirango cy’ikirangantego. Hakurikiraho ipeti rya Lieutenant colonel rirangwa n’ikirangantego cy’igihugu hongeweho inyenyeri imwe.

 

Ipeti rukurikiraho ari naryo peti rikuru muri iki cyiciro ni irya colonel rirangwa n’ikirango cy’ikirangantego ndetse kiri kumwe n’inyenyeri ebyiri. Guhera kuri colonel kuzamura abasirikare bakunda kwambara ibindi birango by’umutuku ibi bakunda kwita ibirokoroko, ariko ibi ntago aba ari amapeti ndetse binambarwa ku makora y’ishati aho kuba ku rutugu.

 

ICYICIRO CYA V: ABA JENERALI( GENERAL OFFICERS)

Umusirikare ugeze ku rwego rw’aba general aba ageze mu cyikciro gikomeye kurusha ibindi twavuze haruguru. Muri iki cyiciro amapeti arangwa n’ibirango bitandukanye n’ibyo mu bindi byiciro. Inyenyeri z’abasirikare bo muri iki cyiciro zo ziba zihariye, zishashagirana kandi zitandukanye n’izo ku rwego rwa mbere twabonye. Ipeti rito mu cyiciro cy’aba generali ni irya Brigadier general rirangwa n’ikirangantego, inyenyeri imwe ndetse n’ishusho y’intwaro.

 

Brigadier general akurikirwa na Major general uba yambaye ipeti ririho ikirangantego cy’igihugu, inyenyeri ebyiri ndetse n’ishusho y’intwaro. Iri naryo rikurikirwa na Lieutenant general, ufite iri peti akaba yambara ikirangantego cy’igihugu, inyenyeri eshatu ndetse n’ishusho y’intwaro. Ipeti rya nyuma muri iki cyiciro ni irya general umwe bakunda kwita full general cyangwa se four star general, iri rikaba rirangwa n’ikirangantego cy’igihugu, inyenyeri enye ndetse n’ishusho y’intwaro.

https://www.imirasiretv.com/dore-amategeko-agenga-abasengera-mu-idini-rya-satani-ni-iyihe-myemerere-ikomeye-bagenderaho-uyumvise-ugira-ngo-twese-niho-dusengera/

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved