Biragoye ko mu Rwanda hashobora gushira umwaka utumvise inkuru y’umugore wataye uruhinja akimara kurubyara, rugatoragurwa ari ruzima. Aha ushobora guhita wibaza uti, uyu mwana mu gihe adasubijwe nyina ni inde wemerewe kumurera akamugira uwe?

 

Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIJEPROF), bugaragaza mo mu mwaka wa 2012 abana n’urubyiruko 3.323 babaga mu bigo 33 birera imfubyi hirya no hino mu Rwanda.

 

Mu 2013 leta yakuyeho gahunda yo kurerera abana mu bigo by’imfubyi, hatangizwa gahunda yiswe ‘Tubarerere Mu Muryango’ abo bana bashakirwa imiryango ibarera, ndetse binyuze muri iyo porogaramu hatangizwa indi yiswe ‘Malayika Murinzi’ yo gushishikariza abantu kwita ku mwana wese nk’uwawe.

 

Iri zina rya ‘Malayika Murinzi’ rihabwa Umuturarwanda wese wemera kurera umwana utari uwe, akaba yamwandikwaho mu mategeko cyangwa akamurera by’igihe gito bitewe n’impamvu runaka, zirimo no kuba uwo mwana ashobora kuba yaratoraguwe agahabwa ‘Malayika Murinzi’ ngo amurere, nyuma akongera kubona ababyeyi be bamubyaye bakamusubirana.

 

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), igaragaza ko guhera muri 2012 kugeza ku wa 30 Mata 2025, abana 3.671 b’imfubyi babonye imiryango ibakira irabarera, ni ukuvuga 91% by’abana 3.892 bahoze mu bigo by’imfubyi.

 

Kugeza na magingo aya, umwana ubaye imfubyi cyangwa agatabwa n’umuryango we, ashakira ‘Malayika Murinzi’ umurera, kugira ngo akurire mu muryango ahabwa byose nkenerwa nk’undi mwana wese.

 

Bigenda bite ngo ube ‘Malayika Murinzi’?

 

Kuva mu 2013, mu Rwanda hari ba ‘Malayika Murinzi’ basaga 4000 nk’uko bigaragazwa na raporo NCDA. Iyo hakenewe ‘Malayika Murinzi’, NCDA ivuga ko hatangwa amatangazo mu nteko z’abaturage, mu nsengero ndetse n’ahandi hahurira abantu benshi, ababishaka bakiyandikisha.

 

Nyuma itsinda rya NCDA risura abiyandikishije rikabaganiriza ngo hamenyekane impamvu bashaka kurera abo bana. Mu biganiro ba ‘Malayika Murinzi’ bahabwa, bibutswa ko iyo uhisemo kurera umwana nta kintu na kimwe leta igufasha, kuko uba wiyemeje kumwitaho nk’uwawe

 

Nyuma abujuje ibisabwa kugira ngo bemererwe kurera abana b’imfubyi, bahabwa amahugurwa na NCDA mu kubaha ishusho rusange y’inshingano bafashe, ndetse n’uko bagomba kuzuzuza mu buryo bwa kibyeyi.

 

Ba ‘Malayika Murinzi’ bari mu byiciro bitatu

 

Abiyemeza kuba ba ‘Malayika Murinzi’ bashyirwa mu byiciro bitatu, dore ko bahitamo inshingano zitandukanye bitewe n’impamvu runaka.

Icyiciro cya mbere cya ‘Malayika Murinzi’ kibarizwamo ab’igihe gito, ku buryo ushobora guhabwa umwana watoraguwe ukaba umurera mu gihe hari gushakishwa umuryango we, waboneka vuba bakamutwara dore ko uba utemerewe kumwandikwaho mu mategeko.

 

Itegeko riteganya ko uwo mwana uba utagomba kumumarana amezi atarenze atatu, dore ko inzego zibishinzwe zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB] ziba ziri gukora iperereza hashakishwa umuryango we. Iyo utabonetse muri ayo mezi atatu, uwo mwana uramwamburwa agahabwa ‘Malayika Murinzi’ w’igihe kirekire ubarizwa mu Cyiciro cya Kabiri.

 

Uyu ‘Malayika Murinzi’ w’igihe kirekire, ni umwe mu bemererwa kwandikwaho umwana mu mategeko akaba uwe burundu mu gihe umuryango we wabuze. Urugero ni nk’umuryango w’umugore n’umugabo babuze urubyaro, bashobora kwemererwa gutwara uwo mwana akaba uwabo burundu.

 

Gusa utanze izindi mpamvu zumvikana nubwo waba usanganwe abana bawe, wakwemererwa kurera abandi ndetse ukabagumana.

Icyiciro cya Gatatu kibarizwamo ‘Malayika Murinzi’ udasanzwe, uyu we akaba ari wa wundi uhitamo kurera umwana wanzwe n’indi miryango bitewe n’ikibazo afite. Urugero ni nk’igihe yaba afite ubumuga, ugasanga yaranzwe n’abandi ariko wowe ugahitamo kumurera utitaye ku kuba akenewe kwitabwaho by’umwihariko.

 

Iyo wemerewe kuba ‘Malayika Murinzi’, ugomba kumenya ko mu gihe habonetse impamvu idasanzwe ishibora gutuma umwana adakomeza kuba uwawe, hubahirizwa uburenganzira bwe.

 

Urugero, ushobora kuba warahawe umwana ukamurera ndetse ukamukunda nk’uwawe, hashira imyaka myinshi akabona umuryango we akifuza kuwusubiramo. Icyo gihe itegeko rirabimwemerera nubwo wari waramwanditsweho.

 

Ikindi ni uko uri nk’umubyeyi wataye umwana nyuma ukamenya amakuru ye ko yabonye umuryango umurera akaba ameze neza, ushobora kwifuza kongera kumusubirana ariko umwana yabyanga ntiwemererwe kumusubirana, wenda ukemererwa kumusura muri uwo muryango umurera.

 

Hari n’ababyeyi baba bafite uburwayi nk’ubwo mu mutwe bagata abana. Aha iyo umwana atoraguwe nyuma uwo mubyeyi akifuza kumusubirana, hagenderwa kuri raporo ya muganga byagaragara ko agifite ubwo burwayi, bikanzurwa ko adasubizwa uwo mwana kuko aba adashoboye kumwitaho.

 

Iyo ubaye ‘Malayika Murinzi’ w’igihe kirekire ukangurirwa kuzabwiza ukuri umwana akamenya inkomoko ye, ntutume akura azi ko ari wowe mubyeyi we w’umubiri kugira ngo atazabimenya akuze cyane bikamukomeretsa mu marangamutima. Gusa na none si byiza kubimubwira akiri muto cyane.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.