banner

Uko byagenze ngo Yampano agurishe indirimbo umukobwa nyuma akongera kuyisubiza

Uworizagwira Florien, umuhanzi uri kumenyekana cyane muri iki gihe ku izina rya Yampano aravugwaho kuba yaragurishije indirimbo umukobwa utuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika witwa Umuhoza Aline, nyuma uyu muhanzi akongera akisubiza cya gihangano yagurishije Umuhoza atabizi.

Tariki 27 Nzeri 2023 nibwo Yampano yagurishije indirimbo ‘Mbwira’ ayiha Umuhoza ku giciro cy’amadorari 300. Uyu Umuhoza asanzwe ari umuririmbyi mu birori bitandukanye nk’ubukwe n’ahandi, akaba ari nayo mpamvu iyi ndirimbo yari ayiguze ngo ajye ayikoresha muri ubwo buryo.

Tariki 3 Gashyantare 2025 nibwo indirimbo ‘Mbwira’ yageze ku mbuga zijyaho indirimbo, aho uyu muhanzi Yampano yayikoranye na Makanyaga Abdul, ari naho Umuhoza yatangiye kumvikana cyane ku mbuga nkoranyambaga ari kwibaza uburyo indirimbo yaguze, Yampano yasubiye inyuma akongera kuyikoresha.

Mu majwi yagiye hanze y’ikiganiro Yampano yagirana na Umuhoza,  Yampano abaza umukobwa ati “Umuntu yanditse igihangano wowe warangiza ukavuga ko nta burenganzira agifiteho?” Umukobwa amusubiza ati “Uburenganzira uba ubufite iyo utarakigurisha.” Yampano avuga ati “kugura ubutaka udafite icyangombwa iyo ugiye muri Leta bakwita umusazi.”

Yampano abwira Umuhoza ko igihangano yamugurishije nyuma akagikoresha afite ubushobozi bwo kucyishyura, ati “Kuko njyewe n’iyo wambwira ngo ngukubire kabiri kuri kiriya gihangano nayaguha, kuko ubwacyo kizayinjiza.” Umukobwa agasubiza avuga ko adakeneye kwishyurwa amafaranga ahubwo akeneye indirimbo yaguze kugira ngo ayikoreshe uko abishaka, ati “Njyewe ntabwo nshaka amafaranga Yampano twumvikane neza, nkeneye ko umpereza indirimbo yanjye.”

Umukobwa yabajije Yampano impamvu yagurishije indirimbo kandi abizi ko ayikeneye, Yampano amusubiza ko yari akeneye amafaranga. Ati “Nari nkeneye amafaranga, ariko ndavuga nti uyu muntu nindamuka mwatse amafaranga ntabwo arayanguriza, ndavuga nti reka nze mufate mutege kino kintu kuko igihe nzagikenerera nzaba ngifite uburenganzira bwanjye.”

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!