Kuva tariki 29 Gicurasi 2023 kugera tariki 3 Kamena cyari icyumweru cyahariwe gusezera kuri pasiteri Rutayisire Antoine mu itorero rya Angilikani aho n’itorero ryagize uruhare mu gutumira abanyamadini batandukanye muri uyu muhango bagiye bagaragaza uko bamuzi. Nubwo kumusezera byari amarira ariko abenshi bamushimiye uruhare yagize mu itorero.
Amwe mu magambo yagiye avugwa mu kumusezera harimo ‘watubereye umushumba mwiza, ikivi watangiye tuzacyusa’. Rutayisire yatangiye ikiruhuko cy’izabukuru ku myaka 65. Kuwa 4 Kamena mu kumusezera, ni umuhango witabiriwe n’abayobozi bakomeye mu itorero rya Angilikani mu Rwanda, harimo umuyobozi mukuru waryo Dr Laurent Mbanda, ba musenyeri ba diyosezi zose uko ari 13, abayobozi mu nzego za Leta n’abandi.
Umuyobozi mukuru wa Angilikani mu Rwanda, Dr Laurent Mbanda yagaragaje ko Antoine Rutayisire asoje neza ku ruhande rwe ndetse aranamushimira ibyo yakoze. Yamubwiye ko afite impano Imana yamuhaye kuyihagarika bikaba bitoroshye. Yavuze ko bazigira kuri urwo rugero nabo barebe ibindi bakwiga kandi barashima Imana.
Mu kumushimira bamubwiye amagambo menshi atandukanye ariko agaragaza uruhare rwe yagize mu kuyobora paruwasi ya Remera, ndetse banamugenera impano y’imodoka ya Toyota Fortuner 2023 ndetse n’ikarita yo kunyweraho Lisansi kuri sitasiyo ya Rubis. Umuyobozi w’urwego rw’imiyoborere mu Rwanda RGB we yagaragaje ko Rutayisire yagize uruhare mu komora abanyarwanda.
Yagize ati “uri uwo gushimirwa kubw’imirimo myinshi wakoreye itorero mu Rwanda, ab’I Remera bazi ko ariho wakoreye imirimo yawe ariko itorero muri rusange rishima imirimo yawe. Ndabizi neza ko ntaho ugiye kuko hari imyaka wujuje ariko hari inshingano ufite, umurimo w’Imana tuwusoza ari uko dusoje urugendo rwacu hano ku isi.”
Rutayisire yatangiye imirimo y’ivugabutumwa mu 1983, mu mwaka wa 1990 areka akazi k’ubwarimu ahubwo umwanya we awuharira ijambo ry’Imana, Anahita ayobora umuryango w’ivugabutumwa rishingiye kuri Bibiliya w’abanyeshuri ba Kaminuza, aho yabaye umunyamabanga mukuru wa wo wa mbere kugera 1994. Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, Rutayisire yayoboye umuryango w’ivugabutumwa AEE, muri 2008 ayobora paruwasi ya st Etiennne ya Biryogo, aho yahavuye ayobora paruwasi ya Remera, aho umuhango wo kumusezera ku mugaragaro uteganijwe kuwa 6 kamena 2023.
Source: IGIHE.COM