Imirwano ikomeye ikomeje gusakiranya umutwe wa AFC/M23 n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu bice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyepfo.

 

Impande zombi zaramutse zihanganiye mu bice bitandukanye by’iriya ntara, nyuma y’indi mirwano ikomeye yazisakiranyije ku wa Mbere tariki ya 1 Ukuboza 2025.

 

Nko mu ma saa moya z’igitondo, impande zombi zarimo zirwanira agace ka Katogota kugeza ubu kakigenzurwa na AFC/M23, bitandukanye n’amakuru yakunze gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga avuga ko FARDC n’abayifasha ku rugamba bakigaruriye.

 

Muri ayo masaha kandi imirwano yarimo ijya mbere muri Chefferie ya Kaziba, nyuma y’iyabaye ejo yiciwemo abaturage batatu b’abasivile bo muri kariya gace.

 

Aha muri Kaziba amakuru ahaturuka aravuga ko hiriwe humvikana urusaku rw’imbunda ziremereye n’into, by’umwihariko ku misozi ya Butunzi, Nindi, Mwera, Chemba na Namabwe cyo kimwe no mu misozi miremire muri Chefferie ya Bafuliru muri Teritwari ya Uvira.

 

Kugeza ku manywa yo kuri uyu wa Gatatu imirwano ikomeye yari ikijya mbere muri Katogota, by’umwihariko ku musozi uri haruguru y’ikiraro cya Kamanyola gihuza Kamanyola na Katogota.

 

Imirwano muri Kamanyola yahinduye isura!

 

Kugeza ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu imirwano yari igikomeje, by’umwihariko mu gace ka Kamanyola impande zombi zikomeje kurwanira kugenzura.

 

Ni imirwano by’umwihariko yagaragayemo cyane Ingabo z’u Burundi zarasaga muri Kamanyola zikoresheje imbunda ziremereye.

 

Muri iyi mirwano kandi amakuru avuga ko izo ngabo zarasaga ziri ku butaka bw’u Burundi.

Umunyamakuru wacu Kayiranga Mecky uri hafi y’aho imirwano iri kubera, aravuga ko Ingabo z’u Burundi zimaze kurasa ku misozi ya Ngomo na Kamanyola bombe zirenga 10.

 

Hagati aho abaturage benshi bo mu duce imirwano iri kuberamo batangiye guhunga binjira mu Rwanda, aho binjiriye mu bugarama mu karere ka Rusizi.

 

Andi makuru avuga ko inzego z’umutekano z’u Rwanda ziryamiye amajanja, mu rwego rwo kwirinda ko imirwano iri kubera hafi y’umupaka yakwinjira ku butaka bw’u Rwanda.