Bamwe mu baturaga batuye mu Ntara y’Amajyaruguru baravuga ko bakiriye neza impinduka zabaye mu guhindura abayobozi, nyuma y’uko hari abirukanwe bazira kutubahiriza ihamwe ry’Ubumwe bw’Abanyarwanda. Bamwe mu batuye mu karere ka Gakenke, bavuga ko hari ikibazo gikomeye mu mitangire y’Akazi n’amasoko muri aka karere kubera agatsiko k’abayobozi bo mu muryango umwe bari bashinzwe izo serivisi, ibyo bigatuma bashyira imbere bene wabo.
Akarere ka Burera kasaga n’akacitsemo ibice bibiri, aho abayobozi bakomoka mu gice cy’amakoro bashwanaga n’abakomoka hakurya y ‘ibiyaga bya Burera na Ruhondo. Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu ivuga ko ubuyobozi muri ako karere butemeraga ko hari ikibazo, abandi ntibamenye amakuru y’ibihabera. Iyi ni imigirire inengwa n’abatuye aka karere.
Mu karere ka Musanze, hari higanje ibimina n’amatsinda bishingiye ku moko. Hari n’imiryango yari yarashyizeho amahame n’amategeko bihabanye n’umurongo w’igihugu kuburyo hari n’abari barabujije abaturage kugana inzego z’ubuyobozi.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude avuga ko iki kibazo cy’amacakubiri kigaragara cyane mu bayobozi n’abandi bafite ubushobozi bwo kubumbira hamwe abantu benshi. Agaragaza ko amatsinda n’udutsiko byari bimaze gukorwa byari biteye impungenge kuko byashoboraga no kwifashishwa n’abanzi b’Igihugu.
Abaturage bo mu ntara y’Amajyaruguru barashimira perezida wa repubulika ku mpinduka nziza yakoze muri iyi ntara n’ubuyobozi bwiza butavangura Abanyarwanda. Aba baturage kandi biyemeje kurwanya imigire yose iganisha ku macakubiri.