DJ Brianne aravuga ko amaze igihe ahanganye n’amateka ye mabi, arimo ay’ibyo yijanditsemo mu myaka yatambutse mbere y’uko akizwa ndetse agatangira no kwivuza ku bahanga mu by’imitekerereze. Kimwe mu byo uyu mukobwa ahamya ko ashimira Imana ko yakize nubwo byamwangirije ahahise, ni ubusinzi no gukoresha ibiyobyabwenge by’umwihariko urumogi.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE dukesha iyi nkuru, Dj Brianne yavuze ko yakoresheje ibiyobyabwenge, icyakora avuga ko yabitewe n’ikigare. Ati “Intambara n’ubu nkirwana ni iy’ahahise hanjye, icyakora ikintu nakubwira ni uko ahahise hatagomba kunyicira ahazaza. Ni byo mfite, ibyo nakoze ku bwo kutamenya no ku bw’ubuzima ariko ntabwo bishoboka ko ahahise hakomeza kunyicira ahazaza.”
DJ Brianne yavuze ko nyuma yo kubatizwa, yakomeje kunywa inzoga n’itabi, ariko uko iminsi yagiye igenda, yisanga abonye imbaraga zo kureka ibiyobyabwenge. Ati “Ntakubeshye ndashimira Imana, kuko mbere y’uko mbatizwa nanywaga inzoga nyinshi nkanakoresha ibiyobyabwenge nk’urumogi, kandi usanga akenshi umuntu atabinywa kuko abikunda ahubwo abinywa kubera ikigare.”
DJ Brianne yavuze ko yanyweye ibiyobyabwenge nyuma yo kuba icyamamare, atinya ko bagenzi be bajya bamufata nk’umuntu w’intege nke. Ati “Nyuma yo gukizwa no kubatizwa, nakomeje kubikoresha ariko uko ngiye gusenga nkumva ninjye bari kuvuga. Nyuma naje kwitekerezaho ndavuga nti niba hari ahantu nari mvuye n’aho nari ngeze, ubu ni ngombwa koko nzajye kugirana ibibazo na Leta kubera ibiyobyabwenge?”
DJ Brianne yavuze ko nyuma yo kwitekerezaho, yijyanye kwa muganga w’imitekerereze atangira urugendo rwo kureka ibiyobyabwenge, uretse kumuganiriza ahabwa n’imiti yamufasha kubireka.
Ati “Ndashimira Imana […] ubuse iyo ntabireka mba ndi he? Mba mfunze […] ubu ibikorwa ntekereza gukora no gukorera igihugu nakabaye mbikora se mfunze? Ubu ndicara nkaryama nkaruhuka bikampa n’amahirwe yo gutekereza ibintu byose biri kuba.”
Ahamya ko kimwe mu bintu ajya yibuka bikamubabaza mu buzima cyabayemo, harimo kuba inshuro nyinshi bwaramukeragaho akiri kunywa inzoga n’itabi. Ati “Ukabona bugukereyeho saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, bukagukeraho ubureba. Umunsi abandi bari kujya muri siporo, abandi bajya mu kazi no gushaka imibereho wowe uricaye uri kunywa. Ibyo bintu byagiye bimbabaza.”
DJ Brianne amaze iminsi atangije ubukangurambaga ‘Ntituzemera’ bwo gukangurira urubyiruko kutigira ba nyirantibindeba mu bibazo by’igihugu. Ari kubufatanya na Miss Muyango Claudine.