Uko Element yashokaga amarira agahinda kenda kumuturitsa umutima mu gihe indirimbo ye ‘Kashe’ yaryoheraga benshi

Mu gihe waba ukurikira imyidagaduro nyarwanda mu buryo bumwe cyangwa ubundi, bivuze ko indirimbo ‘kashe’ ya Element, aho ari indirimbo yakunzwe cyane abandi bayishimira, ariko we yari mu gahinda gakomeye kubwo kuba indantaro yo gukora iyi ndirimbo yari yamaze kumubwira ko kasha yamuteye yo yasibanganye.  Miss Mutesi Jolly yavuze uko yarokotse abatekamitwe bamushukishaga ama miliyoni no guhura na Drake

Byavuzwe kenshi ko Element ari mu rukundo na Kelia Ruzindana wabaye Nyampinga w’umuco n’umurage wa 2022 ariko aba bombi bo bakundaga kubigira ibanga cyane kuburyo niyo babibazwagaho babyamaganiraga kure, ariko inkuru y’urukundo rwabo yatangiriye mu mashuri yisumbuye muri st Andre aho bigaga, na nyuma yo kurangiza Ruzindana akajya muri miss Rwanda na Element ntahweme kugaragaza ukumushyigikira.

Nubwo bakundanaga barabigize ibanga, ariko inshuti zabo za hafi zari zibizi, kugeza ubwo urukundo rwabo rwakuze maze Element ahitamo gukorera umukunzi we indirimbo. Amakuru avuga ko iyi ndirimbo Kashe Element ajya kuyikora yayikoreye umukunzi we Ruzindana Kelia. Ubwo iyi ndirimbo yari muri studio itarasohoka nibwo Element yagiranye ikibazo na Ruzindana barashwana nk’uko tubikesha Isimbi.

Inkuru Wasoma:  Harimo gushaka kwerekana ko bavuye mu ndege nyamara baje n’amaguru! Umunyarwenya Nyaxo yasobanuye icyatumye bafungirwa mu Burundi

Mu gushwana bagerageje gukemura ibibazo, biranga burundu kugeza ubwo Ruzindana yabwiye Element ko ari cyo gihe buri wese agaca inzira ye. Element yakundaga uyu mukobwa cyane kuburyo byamugoye kubura uyu mukobwa, hakikubitaho n’umutwaro w’indirimbo yamukoreye ikiri muri studio, kuburyo yari agiye no kureka kuyishyira hanze ariko agirwa inama abwira ko yayishyira hanze kugira ngo izamwongerere ubwamamare agakundwa kurushaho.

Kuwa 24 nyakanga 2022 nibwo yashyize hanze iyi ndirimbo yakunzwe cyane birenze, uwari producer ajya no ku rutondo rw’abahanzi. Iyo wumvise iyi ndirimbo wumva ko amagambo arimo ari umuntu yayageneye kuburyo ari indirimbo yari yitondeye cyane. Uko abantu benshi bakundaga iyi ndirimbo cyane bakanayishimira niko Element we yashengurwaga umutima kuko uwo yari yarayikoreye, ubuzima bwe bari bamaze gutandukana.

Ikindi kintu kigaragaza ko iyi ndirimbo yasohotse urukundo rwabo rwaragezeho akadomo, ni uko kuwa 22 kanama 2022 nyuma y’igihe Ruzindana avugwa mu rukundo na Element, yaje kuganira n’abamukurikira kuko yari abizi ko icyo kibazo kitabura, icyo gihe yatangaje ko ari mu rukundo ariko Atari mu rukundo na Element.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved