Mu gitondo cyo ku wa 30 kamena 2025, Ubushinjacyaha Bukuru bwatangaje ko bwamaze kuregera Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro dosiye ya Ingabire Victoire Umuhoza, kugira ngo atangire kuburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Uyu mugore wahoze azwi nk’impirimbanyi ya politike mu Rwanda, akaba n’umuyobozi w’ishyaka DALFA- Umurinzi riteremerwa mu mategeko y’u Rwanda, yatawe muri yombi ku itariki ya 19 Kamena 2025, ashinja ibyaba bikomeye bihungabanya umudendezo w’igihugu.

 

Icyemezo cyo kumuta muri yombi cyafashwe hashingiye ku mwanzuro w’Urukiko Rukuru rwa Kigali, nyuma yo gusanga hari impamvu zikomeye zifatika zerekana ko Ingabire yaba afitanye isano n’umugambi w’abantu icyenda bashinwa kwitabira amahugurwa agamije gukuraho ubutegetsi buriho mu Rwanda. Abo bantu barimo n’umunyamakuru Nsengimana Theoneste , usanzwe uzwi ku mbuga nkoranyambaga. n’abandi barindi bahoze ari abayoboke ba DALFA-Umurinzi , ishyaka Ingabire yashinze.

 

Nubwo yemera ko abo bantu barindi bahoze ari abayoboke be, Ingabire yavuze ko ntaho ahuriye n’ayo mahugurwa, ndetse anavuga ko na Nsengimana atari umuyoboke wa DALA , akanongeraho ko ntiyari azi iby’ayo mahugurwa. Tariki ya 24 kamena 2025, RIB yashyikirije Ubushinjacyaha dosiye irimo ibimenyetso by’iperereza, maze nyuma yo kuyisuzuma, Ubushinjacyaha bufta icyemezo cyo kujyana dosiye imbere y’urukiko.

 

Mu itangazo ryasohowe n’Ubushinjacyaha Bukuru, hagaragayemo ko:

“Nyuma yo kuyisuzuma , Ubushinjacyaha bwafashe icyemezo cyo kuregera Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kugira ngo aburaniswe ku iungwa ry’agateganyo”

Ibyaha Ingabire Victoire akurikiranyweho , nk’uko bivugwa mu nyandiko za dosiye, birimo:

  • Kugambirira guhungabanya umudendezo w’Igihugu
  • Gukorana n’abantu bafite imigambi yo gukuraho ubutegetsi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ni rwo ruzafata umwanzuro w’icyo cyemezo mu minsi ya vuba, nyuma yo gusuzuma dosiye irimo ibimenyetso byose byatanzwe  n’Ubushinjacyaha.