Uko kwambara amapantalo ku bakobwa n’abagore ari umugambi wa satani n’impamvu 7 ashaka ko bikorwa

‘Umugore cyangwa umukobwa ntakambarane n’umugabo, n’umugabo ntakambarane n’umugore, kuko ukora utyo wese ari ikizira Uwiteka Imana yawe yanga urunuka’ Gutegeka kwa kabiri 22:5. Ntabwo bikiri ibintu bishya kwambara amapantalo ku isi yose ku gitsinagore, gusa nubwo hari impamvu nyiri ukuyambara agaragaza, inyandiko na zo zigaragaza ko kwambara amapantalo ku gitsinagore ari ikizira mu maso y’Imana. Hifashishijwe bibiliya yera, igitabo ibihamya by’itorero n’urubuga amredeemed.com, hose hagaragaza ko kwambara ama pantalo ku gitsinagore ari umugambi wa satani.

SATANI ASHAKA KO BAMBARA AMAPANTALO KUGIRA NGO BABERE IBIGUSHA ABABABONA: imyambaro myinshi y’abagore ikoze ku buryo ikora ku ntekerezo z’abagabo, bigatuma amaso yabo agwa ku bice by’ibanga. Ibi bituma habaho kujya kure mu ntekerezo bigatuma habaho gukora icyaha. 1T456-458.

SATABI YIFUZA KO ABAGORE N’ABAKOBWA BAMBARA AMAPANTALO KUKO YANGA IREMA: Satani yanga urunuka iremashusho ry’umugabo n’umugore. Ntakunda ubugore (Feminity) yifuza ko buvaho umugore n’umugabo bagasigara bameze kimwe. Nubwo umubare w’abagore Bambara amapantalo ukomeza kwiyongera ariko Imana ntinezezwa na byo. ‘Kandi n’abagore na bo ni uko ndashaka ko Bambara imyambaro ikwiriye bakagira isoni birinda’ 1 Timoteyo 2:9

SATANI ASHAKA KO ABAGORE BAMBARA AMAPANTALO KUKO YANGA UMURYANGO WA BO: ahakana ukwera k’ubukwe. Yanga umugambo w’Imana ko umugabo ari umutwe w’urugo. Ashaka ko n’abagore baba umutwe w’urugo. Azi ko igihe umugore yambaye ipantalo yubahwa n’umugabo ibi bitera amakimbirane ashobora kuvamo gutandukana k’umugabo n’umugore (divorce). Nanone kandi bireme urujijo mu bana kuko bakura batabona umurongo nyawo Imana yashyiriyeho itandukanya ibitsina.

SATANI ASHAKA KO ABAGORE BAMBARA AMAPANTALO KUKO YANGA UMWIMERERE W’IBITSINA: satani ashaka guteza imbere kuryamana kw’abahuje ibitsina. Azi neza ko umugore wambaye ipantalo ateza urujijo ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina bigatuma habaho kwiyongera kw’ibyaha. Ashaka ko abagabo babonamo abagore iby’imibonano mpuzabitsina aho kububahira Ubuntu buri mu kuba ari abagore. 4T460.

Inkuru Wasoma:  “Ni umuhehesi, yansabye ko turyamana aziko mfite ubukwe” – Ubuhamya kuri Prophet Noheli wavuze ko Imana yamusabye kurongora M.Assiya

SATANI ASHAKA KO ABAGORE BAMBARA AMAPANTALO KUKO YANGA URUHARE RW’IMANA MURI BO: mu gitabo ibihamya by’itorero cy’icyongereza umuzingo wa kane urupapuro rwa 634 havuga ko bamwe Bambara nk’ab’isi kugira ngo bahindure abatizera, ariko bakora ikosa. Niba koko bafite ukuri kandi bashaka kugumana uruhare rw’Imana reka kwizera kujyane n’imirimo yabo maze berekane itandukaniro hagati y’ubukristo n’ubupagani. Amagambo, imivugire n’ibikorwa nibivugire Imana. Hanyuma urwo ruhare rwera ruzagera kuri abo bandi.

SATANI ASHAKA KO ABAGORE BAMBARA AMAPANTALO KUGIRA NGO BANGE INSHINGANO: ibi yabishyiriyeho kugira ngo abagore bahakane inshingano bashyiriweho n’Imana yo gukora mu rusengero no kurwanya umugambi wayo(satani).

SATANI ASHAKA KO ABANTU BAMURAMYA: abagize umuryango wa satani uhakana ubugore n’abamaze kubyemera bose bahurira hamwe bagashimira kandi bakaramya satani. Imyuka mibi niyo ishishikariza abagore kwambara amapantalo. Igitekerezo cyaturutse ku Mubi kandi abamwemera bose baramuramya nta kabuza. Kwambara ipantalo biha urwaho satani mu buzima bw’uyambara.

Abashyigikira ibi bibwira ko kwambara amapantalo ari uburenganzira bw’abagore binjira muri uyu muryango batabizi. ‘Aya mategeko ngutegeka uyu munsi ahore ku mutima wawe. Ujye ugira umwete wo kuyigisha abana bawe, ujye uyavuga wicaye mu nzu yawe, n’uko ugenda mu nzira, n’uko uryamye, n’uko ubyutse.’ Gutegekwa 6:6-7. [Menya byinshi kuri uyu mugambi wa satani wo kwambara amapantalo ku gitsinagore ukoresheje igitabo Testimonies for the church: ibihamya by’itorero 1,4 na 5]

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved