Mu kwezi ku Ugushyingo ubwo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Antoine Tshisekedi, yatangiraga ibikorwa byo kwiyamamaza manda ya kabiri ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, bigaragara ko yavuze u Rwanda inshuro nyinshi, arushinja kugira uruhare mu ntambara iri kubera mu Burasirazuba bw’igihugu cye.
Byatangiye ku itariki 19 Ugushyingo 2023, kuri stade ya Martyrs i Kinshasa, yatangiye ibi bikorwa nk’umukandida wiyamamariza kuyobora igihugu akaba ahagarariye ihuriro ‘Union Sacree’ rigizwe n’amashyaka arimo UPDS ryashinzwe na se Etienne Tshisekedi. Yatangarije abari bamukurikiye ko kuva mu 2019 ajya ku butegetsi yagerageje kwegera Perezida Paul Kagame, ngo banoze imibanire ariko akamuca inyuma, agatera igihugu cyabo abinyujije muri M23.
Ubwa Kabiri byabaye ku itariki ya 23 Ugushyingo 2023, ubwo yiyamamarizaga mu Mujyi wa Kindu, mu Ntara ya Maniema, yasabye abanye-Congo kwitondera abakandida bahanganye kuko ngo bafashwa na M23 na yo ifashwa n’u Rwanda. Yagize ati “Mwitondere abakandida abafashwa n’abantu bifuza ko dushyikirana n’abaterabwoba ba M23 kugira ngo binjyire mu gisirikare, kandi mpora mbirwanya,”
Indi nshuro yari mu Mujyi wa Gemena mu Ntara ya Sud Ubangi tariki ya 25 Ugushyingo, aha ho yavuze ko hari abakandida badashobora kuvuga u Rwanda, igihugu ahamya ko ari cyo cyabateye. Yagize ati “RDC ni igihugu cyacu, tugomba kukirinda, tukakirinda abakandida b’amahanga. Niba mushaka kubamenya, biroroshye. Mubabaze uwateye Congo, nibatababwira beruye ko ari u Rwanda na Perezida warwo, muzumva byihuse ko ari abakandida bashyigikiwe n’abanyamahanga.”
Ubukurikiye ubwo yiyamamazaga mu Mujyi wa Kalemie, Intara ya Haut-Lomami, hari ku ya 7 Ukuboza 2023, Tshisekedi yavuze ko hari abakandida bashaka kugurisha RDC, abo bakaba badashobora kuvuga u Rwanda na Perezida. Uyu mugabo kandi utagaragaza icyo yakoze ngo Abanye-congo bagihereho bamuha manda ya kabiri, yabaye nk’ukora u Rwanda mu jisho, agereranya Perezida Kagame na Hitler.
Hashize igihe bivugwa ko uyu Tshisekedi afitiye ubwoba Moise Katumbi usa n’umuteye igitugu. Uyu Moise Katumbi ni umugabo udatinya kubwiza Tshisekedi ukuri kuko ajya yerura akavuga ko ibibazo byose ari we ubitera, ndetse akizeza abanye-Congo ko natorwa, azashyira imbere ubusugire bw’igihugu no guhagarika intambara zabaye zabaye akarande.
N’ubwo akomeza gutangaza ibi, kwiyamamaza mu matora biracyakomeje. Ndetse umutekano muri icyo gihugu ntuhagaze neza kuko uduce twinshi two muri Kivu y’Amajyaruguru dukomeje kwigarurirwa na M23.